Umuherwe Aliko Dangote yahuye na Perezida w’u Burundi, Varisito Ndayishimiye, basinyana amasezerano agamije kuzahura iki gihugu cyugarijwe n’ubukene.
Ku wa 7 Gashyantare ni bwo u Burundi bwakiriye umuherwe wa mbere muri Afurika ufite umutungo ubarirwa muri miliyari 30 z’amadolari ya Amerika, mu ruzinduko rwe rwa mbere muri icyo gihugu.
Abagize Dangote Group nawe bwite, n’itsinda ryari riyobowe na Olusegun Obasanjo wahoze ayobora Nigeria, bakiriwe na Perezida Ndayishimiye mu biro bye.
Général de Brigade Aloys Sindayihebura, Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida, yavuze ko u Burundi bugiye gutora « akoyoko ».
Yavuze ko Dangote azashora imari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ifumbire, ibikomoka kuri peteroli, ingufu, ibikorwa remezo n’iterambere ry’inganda.
Yagize ati: “Inyuma y’urugendo, twiteze ko u Burundi buzatora akoyoko mu migambi itandukanye y’igihugu, cyane cyane mu bijyanye n’ubukungu.”
Sindayihebura yavuze ko bizera ko nyuma yo gusinya aya masezerano, u Burundi buzava mu bukene bubwugarije haba mu mijyi no mu byaro by’igihugu.
Ati: “Twizeye neza ko mu minsi itari iya kure ibikorwa bishobora gutangira.”
Dangote yavuze ko urugendo rwe rwari rufite intego ebyiri: gusura Perezida Ndayishimiye no gusuzuma amahirwe y’ishoramari mu Burundi.
Yagize ati: “Intego yacu ni ugushora imari nyinshi muri Afurika, kandi u Burundi turahabona amahirwe akomeye.”
Dangote yemeje ko hashyizweho amatsinda y’abahanga bo muri Dangote Group n’ab’u
Burundi kugira ngo amafaranga azashyirwa mu mishinga atazazimira.
Dangote Group ihuriza hamwe ishoramari ry’umuherwe Aliko Dangote, rikubiyemo inganda za sima, isukari, umunyu, ifarini, ibinyobwa n’ubwubatsi.
Hari kandi inganda zitunganya peteroli na gaz byabaye kibonumwe mu Burundi, ndetse n’inganda zikora ifumbire ibona umugabo igasiba undi kwa Ndayishimiye.
Dangote avuga ko kwagura ishoramari bituruka ku gitekerezo Dangote Group igenderaho cyo gukoresha ubushobozi buhari uyu munsi mu kubaka ishoramari ry’ahazaza.
Urugendo rwa Dangote mu Burundi rukurikira inama y’abaherwe yabereye i Bujumbura mu 2024, aho Ndayishimiye yatumiye abanyamafaranga kujya gufasha u Burundi kuva mu bihe bibi.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *