Umuhungu wa Schwarzenegger yateye ikirenge mu cya se mu byo kubaka umubiri
Yanditswe: Monday 30, Mar 2026
Umuhungu wa Arnold Schwarzenegger, Joseph Baen yinjiye mu mwuga wa se w’ibijyanye no kubaka umubiri ndetse atsindira igihembo cye cya mbere.
Baen yabaye uwa mbere mu byiciro bitatu byose mu marushanwa ya ‘NPC Natural Colorado State’ harimo icyiciro cya ‘Men’s Open Body Heavy Weight Class’, ‘Men’s Classic Physique True Novice’ n’icya ‘Men’s Class Physique Novice’. Aya marushanwa yabaye mu mpera z’icyumweru dusoje.
Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe, uyu muhungu w’imyaka 28 y’amavuko yasangije ubutumwa abamukurikira kuri Instagram, agaragaza ko yatsindiye umwanya wa mbere mu byiciro bitandukanye muri aya marushanwa.
Yagize ati “Intego yagezweho!”
Ubu butumwa yabukurikije amafoto menshi amugaragaza ari ku rubyiniro ubwo yari amaze gutsinda muri aya marushanwa.
Nyina wa Baena, Mildred Patricia Baena, yishimiye intsinzi y’umuhungu we nyuma y’igihe kitari gito umwana we abitozwa na se, Arnold Schwarzenegger mu nzu ikorerwamo iyi myitozo ya Gold’s Gym iherereye muri Venice Beach i Calif.
Arnold Schwarzenegger w’imyaka 78 y’amavuko wamamaye muri filime ‘Terminator’, yitoreje muri iyi nzu bwa mbere nyuma yo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myaka ya za 1960.
Kuva ubwo Schwarzenegger yabaye umwe mu bantu bazwi cyane mu kubaka umubiri. Yatsinze kenshi mu marushanwa yabyo arimo inshuro zirindwi yatsinze mu ya Mr. Olympia n’eshanu yatsinze mu ya Mr. Universe mbere yo guhagarika kwitabira amarushanwa nk’aya mu 1980.
Umuhungu wa Arnold Schwarzenegger yateye ikirenge mu cya se mu byo kubaka umubiri
Joseph Baen amaze igihe yitozanya na se
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *