skol
fortebet

Umuhungu wa Trump ahamya ko kujya ku butegetsi byamworohera

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Tuesday 01, Jul 2025

Umuhungu wa Trump ahamya ko kujya ku butegetsi byamworohera

Sponsored Ad

skol

Umuhungu wa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Eric Trump, yatangaje ko kujya ku butegetsi bw’iki gihugu byamworohera kuko yabanjirijwe n’umubyeyi.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru The Financial Times, Eric w’imyaka 41 y’amavuko yabajijwe niba byashoboka ko undi wo mu muryango wa Trump yakwiyamamariza kuyobora Amerika, asubiza ko nta kidashoboka.

Yagize ati “Urabizi, bibaye ari yego, ntekereza ko inzira ya politiki yaba yoroshye, ntekereza ko nabikora. Kandi ntekereza ko n’abandi bo mu muryango wanjye babikora.”

Abajijwe niba umuryango wa Trump uri mu nyungu kubera ko umubyeyi we ayobora igihugu, yasubije ko ibyo atari ko biri kuko ahubwo wahombye.

Ati “Niba hari umuryango utarabonye inyungu muri politiki, ni uwa Trump.”

Perezida Trump afite imyaka 79 y’amavuko. Izabukuru no kuba ari kuyobora Amerika muri manda ya kabiri, bituma benshi batekereza ko atazaba akiyobora Amerika nyuma ya 2028.

Eric yavuze ko atazi ahazaza h’umubyeyi we muri politiki ya Amerika, bityo ko igihe ari cyo kizasobanura ibyo abantu bibaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa