Umuhuro wa Kabila na Katumbi wabereye i Addis-Abeba uhatse iki?
Yanditswe: Tuesday 24, Dec 2024

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Moïse Katumbi Chapwe wahoze atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, amakuru aravuga ko mu Cyumweru gishize bahuriye mu biganiro byabereye i Addis-Abeba muri Ethiopie.
Ikinyamakuru La Libre ni cyo cyatangaje iby’umuhuro w’aba banyapolitiki bombi bigeze kumara igihe kirekire badacana uwaka.
Muri 2014 ni bwo Katumbi wahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga yashwanye na Kabila wari ‘boss’ we, nyuma yo kutemeranya kuri manda ya gatatu uriya wayoboye RDC imyaka 18 yashakaga kwiyamamariza.
La Libre ivuga ko umuhuro w’aba bagabo bombi wanitabiriwe n’abandi banyapolitiki bo mu mashyaka yabo, barimo nka Raymond Tshibanda, Néhémie Mwilanya, Barnabé Kikaya na Moïse Ekanga ku ruhande rwa FCC ya Kabila.
Ni mu gihe ku ruhande rwa Ensemble Pour la République rya Katumbi hari Salomon Kalonda, Olivier Kamitatu, Hervé Diakiese cyo kimwe na Claudel Lubaya.
Kugeza ubu nta byinshi mu byinshi byaganiriweho n’aba bagabo bombi biramenyekana.
Icyakora Kabila na Katumbi bahuye mu gihe muri Politiki ya RDC harimo ukutumvikana ku ngingo yo guhindura itegeko nshinga ry’iki gihugu Perezida Félix Antoine Tshisekedi yafashe.
Abenshi mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kinshasa babona bahuriza ku kuba Tshisekedi ari gukora ibishoboka byose ngo ahindure itegeko, kugira ngo abone uko yaziyamamaza muri manda ya gatatu.
Amakuru avuga ko mu byo Kabila na Katumbi byemeranyije harimo guhuza imbaraga, bagakora ubukangurambaga mu banye-Congo babasaba kwamaganira kure gahunda ya Tshisekedi.
Bivugwa kandi ko nyuma ya Katumbi, mu ntangiriro z’umwaka utaha Kabila ateganya guhura na Martin Fayulu, undi munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi uri mu bakomeje kwamaganira kure ibyo guhindura itegeko nshinga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *