skol
fortebet

Umuhuza w’Abanye-Congo washyizweho na EAC na SADC yifuza ko muri RDC hajyaho Guverinoma y’inzibacyuho

Yanditswe: Monday 05, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuhuza w’Abanye-Congo washyizweho n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC), Olusegun Obasanjo, yifuza ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hajyaho Guverinoma y’inzibacyuho mu gihe ibiganiro by’amahoro byatangira.

Sponsored Ad

Obasanjo wayoboye Nigeria aherutse guhura n’umujyanama wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu by’ubufatanye na Afurika, Massad Boulos, banoza umushinga uzafasha Abanye-Congo kugera ku mahoro arambye.

Ni umushinga uzahuza abanyapolitiki bo muri RDC, abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, abahagarariye za sosiyete sivile, kandi nibiba ngombwa abanyapolitiki bahunze RDC na bo bashobora kubyitabira.

Uyu mushinga ufite ishusho nk’uw’ibiganiro byahurije Abanye-Congo muri Sun City muri Afurika y’Epfo mu 2002, byahagaritse Intambara ya Kabiri ya Congo yari ihanganishije Leta ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro irimo RCD na MLC.

Icyo gihe, Leta ya RDC n’imitwe byari bihanganye byemeranyije ko Joseph Kabila aguma ku butegetsi bw’inzibacyuho kugeza habaye amatora, abahagarariye imitwe yarwanyaga ubutegetsi binjizwa muri Guverinoma.

Nk’uko byasobanuwe n’ikinyamakuru Jeune Afrique, Obasanjo yagiye muri Afurika y’Epfo tariki ya 2 Gicurasi, ahura na Antipas Mbusa Nyamwisi wakoze inshingano zitandukanye muri Guverinoma ya RDC, ku butegetsi bwa Joseph Kabila n’ubwa Félix Tshisekedi.

Mbusa afatwa nk’umuntu w’ingenzi wagira uruhare mu gukemura aya makimbirane, kuko ntacyumvikana na Leta ya RDC. Imushinja gukorana n’ihuriro AFC/M23 ariko ishyaka rye RCD/K-ML ryanabayeho umutwe witwaje intwaro ryarabihakanye.

Obasanjo yakomereje urugendo i Harare muri Zimbabwe, ahura na Joseph Kabila wayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, nyuma agahunga ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi.

Nk’uko iki kinyamakuru cyabisobanuye, Kabila ushinjwa kuba mu buyobozi bwa AFC/M23 yagaragarije Obasanjo ko ashidikanya ku bushobozi bwa Tshisekedi mu gukemura aya makimbirane bitewe n’uko mu bihe byashize yagiye ahindura ibyo yemeye.

Kabila kandi yabwiye umuhuza w’Abanye-Congo ko usibye kutubahiriza amasezerano yagiranye n’abandi, Tshisekedi yaranzwe n’imiyoborere mibi no kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Nyuma yo guhura na Kabila, Obasanjo yakomereje urugendo i Kinshasa mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira uwa 3 Gicurasi, aganira na Perezida Tshisekedi, kandi nk’uko yabigenje kuri Mbusa na Kabila, na we yamugejejeho uyu mushinga.

Ubutumwa bwa Obasanjo bwasabaga Tshisekedi gutangiza byihuse ibiganiro bihuza Abanye-Congo, nta gukererwa, kugira ngo ibisubizo ku makimbirane ari hagati y’ubutegetsi n’abaturage bikemuke.

Ntabwo aho ibi biganiro bizabera haremezwa, ariko hari gutekerezwa i Accra muri Ghana, Addis Abeba muri Ethiopia, muri Afurika y’Epfo cyangwa se muri Togo.

Obasanjo azabiyoborana n’abandi bahuza barimo Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, Sahle-Work Zewde wo muri Ethiopia, Catherine Samba Panza wa Repubulika ya Centrafrique na Kgalema Motlanthe wayoboye Afurika y’Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa