skol
fortebet

Umujenerali wa Sudani yavuze ko bashobora gutera Tchad na Sudani y’Epfo

Yanditswe: Tuesday 25, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Sudani y’Epfo na Tchad byamaganye iterabwoba ryakozwe n’umujenerali wo muri Sudani wo hejuru, baburira ko hashobora kwiyongera amakimbirane mu karere.

Sponsored Ad

Mu ijambo rye ku mugoroba wo ku Cyumweru, Umugaba mukuru wungirije w’Ingabo za Sudani, General Yasir al-Atta, yavuze ko ibibuga by’indege bya Tchad muri N’Djamena na Amdjarass bashobora kubigabaho “ibitero bya gisirikare byemewe” kandi ashinja Sudani y’Epfo gucumbikira “abagambanyi”.

Ku wa Mbere, Juba mu itangazo ryayo yamaganye aya magambo ivuga ko ari “ukurenga ku mugaragaro ku mategeko mpuzamahanga”, ishimangira ko yiyemeje amahoro ariko inaburira ko izafata ingamba zose za ngombwa zo kurengera ubusugire bw’igihugu.

Itangazo rya Guverinoma ya Tchad ryo ryagize riti: “Niba metero kare imwe y’ubutaka bwa Tchad ibangamiwe, Tchad izasubiza yisunze amahame y’amategeko mpuzamahanga.”

Guverinoma ya Tchad yamaganye cyane ibyatangajwe na General Yasir al-Atta ivuga bishimangira intege nke z’umutekano mu karere mu gihe amakimbirane yo muri Sudani yegereje umwaka wa kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa