Umujyanama mu by’umutekano w’u Buhinde agiye kuganira na Putin ku kibazo cya Ukraine
Yanditswe: Monday 09, Sep 2024

Amakuru agera kuri India Today aravuga ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, azagirana ibiganiro na Ajit Doval, Umujyanama mu by’Umutekano wa Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, ku muhate wa New Delhi mu gukemura amakimbirane hagati ya Moscou na Kiev.
Biteganijwe ko Doval azasura umurwa mukuru w’u Burusiya, Moscow, ku wa Kabiri no ku wa Gatatu, nkuko byatangajwe na India Today ku Cyumweru.
Inkuru igira iti: "Igihe azaba ari i Moscou, Doval" azahura na Perezida w’u Burusiya, (...)
Amakuru agera kuri India Today aravuga ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, azagirana ibiganiro na Ajit Doval, Umujyanama mu by’Umutekano wa Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, ku muhate wa New Delhi mu gukemura amakimbirane hagati ya Moscou na Kiev.
Biteganijwe ko Doval azasura umurwa mukuru w’u Burusiya, Moscow, ku wa Kabiri no ku wa Gatatu, nkuko byatangajwe na India Today ku Cyumweru.
Inkuru igira iti: "Igihe azaba ari i Moscou, Doval" azahura na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin kandi baganire ku bikorwa by’amahoro bigamije gukemura intambara ikomeje kuba hagati y’u Burusiya na Ukraine. "
Nk’uko amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo mu Buhinde abitangaza, ngo Umujyanama mu by’Umutekano w’igihugu cy’u Buhinde azitabira kandi inama y’abashinzwe umutekano mu Muryango wa BRICS kandi azagirana ibiganiro bitandukanye n’abahagarariye u Burusiya n’u Bushinwa.
Amakuru y’urugendo rwa Doval mu Burusiya aje akurikira imbaraga zikomeye Modi akomeje gushyira muri dipolomasi kugira ngo babone igisubizo cy’amahoro ku makimbirane hagati ya Moscou na Kiev.
Muri Nyakanga, Modi yasuye Moscow maze avuga ko we na Putin bashoboye kungurana ibitekerezo kuri iki kibazo ku buryo bweruye. Ku rundi ruhande, Umuyobozi w’u Burusiya yashimiye minisitiri w’intebe kuba yagerageje gushaka inzira yo gukemura amakimbirane.
Uru rugendo rwatumye Kiev irakara, Perezida wa Ukraine, Vladimir Zelensky, abyita “gutenguha gukomeye ndetse no kubangamira inzira y’amahoro.”
Hadaciye kabiri, mu kwezi gushize, Modi yagiye no muri Ukraine kugira ngo aganire na Zelensky, aba umuyobozi wa mbere w’u Buhinde wasuye iki gihugu. Igihe yari i Kiev, Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko “ibiganiro na diplomasi” aribwo buryo bwonyine bwo guhagarika imirwano.
Yabwiye Umuyobozi wa Ukraine ati: "U Buhinde ntabwo bwigeze bubogama muri iyi ntambara, turi ku ruhande rw’amahoro." Nk’uko ikinyamakuru Bloomberg kibitangaza ngo Modi yemeye kandi "kohereza ubutumwa" ku mpande zombi.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Putin yavuze ko u Bushinwa, Brazil n’u Buhinde bashobora kuba abunzi mu gukemura amakimbirane hagati y’u Burusiya na Ukraine. Ati: "Sinshidikanya ko abayobozi b’ibi bihugu, dufitanye umubano wizewe, bashishikajwe no gufasha gukemura ibibazo byose by’iki gikorwa kitoroshye".
Umuyobozi w’u Burusiya yongeye gushimangira ko Moscow “itigeze yanga” imishyikirano na Kiev, ariko ashimangira ko bigomba gukorwa “bidashingiye ku byifuzo bimwe na bimwe, ahubwo bishingiye ku nyandiko zemeranijwe i Istanbul.”
Impande zombi ntizigeze zongera kwicarana hagati yazo kuva zahurira Instanbul, umujyi munini wa Türkiya mu mpera za Werurwe 2022. U Burusiya, bwatangiye kwerekana ko bwishimiye ibyavuye mu nama maze bukura ingabo zabwo mu nkengero za Kiev nk’ikimenyetso cyiza, nyuma bwashinje Ukraine kuba yarasubiye inyuma ku byari byamaze kugerwaho byose muri Istanbul, buvuga ko bwatakarije icyizere abashinzwe gushyikirana ba Kiev.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *