skol
fortebet

Umukangurambaga mukuru wa NUP yasabye umuhungu we gusaba imbabazi kubera kwifotozanya na Museveni

Yanditswe: Thursday 10, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umukangurambaga mukuru w’ishyaka NUP ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Nyanzi Ssentamu, yasabye umuhungu we akaba n’Umuyobozi w’abanyeshuri muri Kaminuza ya Makerere, James Church Hill Ssentamu, gusaba imbabazi Abagande kubera kwifotozanya na Perezida Yoweri Museveni.

Sponsored Ad

Iyi foto yafashwe ku wa Kabiri muri Kaminuza ya Makerere, aho Museveni yari umushyitsi mukuru mu gutangiza icyumweru cy’ubushakashatsi no guhanga udushya.

Nk’umuyobozi w’abanyeshuri bagenzi be, Church Hill yagombaga kuba mu banyacyubahiro bakiriye perezida ndetse akanifotozanya nawe mu gusoza ibirori nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga.

Iyi foto yagiye ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga, aho abazikoresha benshi banenze Church Hill bamushinja kwifotozanya n’umuntu utoteza umuryango we, mu gihe abandi babyise “umushinga wa guverinoma.”

Nyuma yo kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, ise nawe yagize icyo avuga

Mu mashusho yifashe, Nyanzi yagize ati: “Nabonye amakuru kuri interineti yarakaje Abagande na njye. Nabonye amashusho adasanzwe y’umuhungu wanjye yicaranye n’umunyagitugu. Muhungu wanjye, Church Hill, umugabo mwicaranye, ni umwicanyi; nta kintu cyiza akwifuriza. Afite amaraso y’Abagande mu biganza bye. Ibiganza bye byuzuye amaraso.”

Nyanzi yakomeje agira ati: “Mu mezi abiri ashize, uriya mugabo (Museveni) yagerageje kunyica, yagerageje kwica so wanyu, Kyagulanyi (Bobi Wine), urabizi neza. Yafunze abavandimwe bawe, yateje urupfu rwa ba sogokuruza, benshi bapfiriye mu biganza bye; abantu nka Frank Ssenteza, Rita Nabukenya; bagenzi bawe bari muri gereza, abandi barashimuswe ntibazongera kuboneka ukundi.”

Nyanzi yashinje abakozi ba Museveni kuba barakoze ibishoboka ngo babone ifoto ya Church Hill na Museveni kugira ngo bazayikoreshe mu gutera ubwoba (blackmail) umuryango wa Ssentamu.

Yasabye umuhungu we gusaba imbabazi cyangwa akava ku buyobozi bw’abanyeshuri ba Kaminuza ya Makerere .

Ati: “Ndagusaba nkwinginga kuza ugasaba imbabazi Abagande. Njye, so uri muri National Unity Platform. Ni ukuri ko warwaniye kuyobora abanyeshuri ku itike yigenga, ariko uri umuhungu wacu. Isi ikwitezeho byinshi. None rero, kora igikwiye kandi uhindure iyo shusho kandi usabe imbabazi Abagande. Niba ibi bikugoye, ushobora kwegura ukibanda ku masomo yawe,”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa