Umukino wahuje Abahutu n’Abatutsi i Burundi ukomeje kurikoroza
Yanditswe: Sunday 08, Feb 2026
Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye abantu bacitse ururondogoroa kubera umukino wahuje Abahutu n’Abatutsi i Burundi.
Ni umukino wabaye ku wa 5 Gashyantare 2026, utegurwa n’Ishyirahamwe Abavukanyi ryo muri Nyabugete muri zone ya Ruziba rivuga ko riharanira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abarundi bose.
Uwo mukino wasize ikipe y’Abatutsi, itsinze iy’Abahutu ibitego 3-2.
Umuyobozi wungirije Ushinzwe Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abarundi, Seth Nkeshimana, yashimye Ishyirahamwe Abavukanyi ryateguye uwo mukino, yerekana ko ari intambwe nziza ikomeje guterwa.
Ati “Iki gitekerezo cyiza si icyo kwihererana. Kirashimangira ubumwe na cyane ko ari igikorwa mwibwirije mutakibwirijwe. Ubu rero ni bwo bumwe bwiza bushinze imizi. Mwebwe mugaragaje ko bushinze imizi mu mitima. Abandi bashobora kuba babuvuga buva inyuma ariko kuba bwavuye imbere nta kindi navuga, uretse kubashimira no kubatera imbaraga ngo mukomeze mugere kure kandi n’ejo nimwongera, mbemereye kuzahaba.”
Umuyobozi w’Ishyirahamwe Abavukanyi, Barampahaza Alain Gaillard, yavuze ko bifuza ko ubumwe bwagera mu Barundi bose ari na yo mpamvu bateguye uwo mukino.
Umukino nk’uyu wari ubaye ku nshuro ya Gatanu utegurwa n’iryo shyirahamwe.
Nubwo bimeze bityo, u Burundi bwifata nk’igihugu kitagendera ku moko, mu gihe nyamara kuri bo badatinya kwiyita Umuhutu cyangwa Umututsi mu ruhame, ibishobora guhembera irondabwoko.
Nyuma y’amakuru agaruka kuri uyu mukino, benshi ku mbuga nkoranyambaga bagize icyo bawuvugaho. Bamwe bakomeje kwibaza uburyo umukino ushobora kuba ariko hagashingirwa ku moko y’Ubuhutu n’Ubututsi.
Uwitwa Akaliza Uwase kuri X, yagize ati “Amakuru ava mu baturanyi, aremezwa na Télévision y’igihugu ko Abahutu bakinye umupira w’amaguru n’Abatutsi, Abatutsi bagatsinda bitatu kuri bibiri by’abahutu. Ibi ntabwo ari urwenya ni ukuri, noneho numvise bimwe Perezida Kagame yavugaga ubwo yavugaga Politiki ishaje.”
Uwiyise Amigo yavuze ko mu Itegeko Nshinga ry’u Burundi byemewe kuvuga ko uri Umututsi cyangwa Umuhutu, bityo kuri bona nta kibazo kirimo.
Ati “Mu Itegeko Nshinga ry’igihugu cyacu biremewe kuvuga ko uri Umututsi cyangwa uri Umuhutu ,Umutwa, kuko kuba uri kimwe muri byo ntacyo bihindura ku cyo uri, gusa ndabona wagira ngo mushaka kubigira ibintu biremereye. Mwe mufite Itegeko nshinga ryanyu ribibuza.”
Uwiyise Runigababisha yahise amubaza ati “Amigo ushobora kudusangiza icyo muheraho umwe mu mwita Umututsi abandi ngo Abahutu n’Abatwa? Ni kuki mutabona ko ari ivangura Ababiligi bazanye koko? Ni gute abantu bahuje ururimi, umuco n’umwami batandukana?”
Baranjoreje we yakomeje avuga ko Abanyarwanda abasha kuvugana nabo ahora ababwira ko gufunga imipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda ari amahirwe ku Rwanda.
Ati “Nta cyiza cyava iwacu, hari abantu nk’uwo wo hejuru (avuga Amigo) bakibona ibintu uko. Twebwe akari inyuma karahinda. Bamenye gute Abatutsi cyangwa Abahutu? Ibicucu.”
Umurundi wiyise Patriote kuri X na we yagize ati “Twebwe ntituba indyadya, tubwizanya ukuri. Mu Itegeko nshinga ryacu bemera ko mu Burundi hari Abahutu, Abatwa n’Abatutsi.”
Uwabaye Perezida w’u Burundi, Ntibantunganya Syvstre, we yabwiye RTNB ko kuri ubu Abarundi batagitinyana kubera ubwoko runaka kandi batarebera umuntu mu bwoko ariko ko hagikenewe guterwa indi ntambwe.
Itegeko Nshinga ry’u Burundi riteganya ko mu kugabanya ubutegetsi, Abahutu biharira 60% naho Abatutsi bagahabwa 40%.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *