skol

Umukire wa mbere muri Afurika yungutse arenga Tiriyari 4 Frw mu gihe gito

Yanditswe: Thursday 23, Apr 2026

featured-image

Umunya-Nigeria Aliko Dangote, uzwi nk’umukire wa mbere muri Afurika, akomeje kwiyongera mu bukire mu mwaka wa 2026, aho umutungo we wazamutse cyane bitewe n’impinduka zikomeye zabaye mu rwego rwa peteroli muri Nigeria.

Nk’uko bigaragazwa n’urutonde rwa Bloomberg Billionaires Index, Dangote ari ku mwanya wa gatatu mu baherwe muri Afurika biyongereyeho umutungo cyane muri uyu mwaka, aho umutungo we ugeze kuri Miliyari $33.2, nyuma yo kwiyongeraho Miliyari $3.21 [4,689,810,000,000 Frw] kuva umwaka watangira.

Mu bamurusha kwiyongera cyane muri uyu mwaka harimo Natie Kirsh wongereyeho miliyari $5.50 nubwo umutungo we ari miliyari $15.2, ndetse na mugenzi we w’Umunya-Nigeria Abdulsamad Rabiu, we wongereyeho miliyari $4.64 akagira miliyari $14.8.

Dangote yatangiye umwaka wa 2026 afite miliyari $30.4, icyo gihe akaba yari ku mwanya wa 80 ku rutonde rw’abaherwe ku Isi. Nyuma y’ukwezi kumwe gusa, umutungo we wazamutseho miliyari $2.79 ugera kuri miliyari $32.8, bituma azamuka agera ku mwanya wa 73 ku Isi, umwanya akomejeho kugeza ubu.

Uku kwiyongera kw’umutungo we gufitanye isano n’impinduka zikomeye zabaye mu rwego rwa peteroli muri Nigeria. Bwa mbere mu myaka myinshi ishize, Nigeria yatangiye kohereza ibikomoka kuri peteroli hanze y’igihugu kurusha ibyo itumiza, ahanini bitewe n’umusaruro uva mu ruganda rwe rwa Dangote Petroleum Refinery.

Imibare yatangajwe n’ikigo gisesengura iby’ingufu cya Kpler igaragaza ko muri Werurwe 2026, Nigeria yohereje hanze lisansi ingana na barili ibihumbi 44 ku munsi, bikaba birenga gato ibyo yatumizaga, bityo igihugu gisigara gifite inyongera.

Uru ruganda rwa Dangote rukomeje kugira uruhare rukomeye ku mugabane wa Afurika. Muri Werurwe gusa, rwohereje imizigo 12 y’ibikomoka kuri peteroli mu bihugu birimo Côte d’Ivoire, Cameroon, Tanzania, Ghana na Togo, byose hamwe bingana na toni ibihumbi 456.

Business Insider Africa yanditse ko ibi byerekana ko Nigeria iri kongera kwisubiza umwanya wayo ku isoko ryo mu karere nk’igihugu gitanga lisansi aho kuba ikiyitumiza gusa.

Nubwo bimeze bityo, haracyari imbogamizi, kuko hagati ya Mutarama 2024 na Mutarama 2026, Nigeria yatumije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika peteroli ingana na barili miliyoni 61.7, ifite agaciro ka miliyari hafi $4.9, igice kinini cyayo kikaba cyarakoreshwaga n’uruganda rwa peteroli rukora muri icyo gihugu.

Usibye lisansi, Dangote akomeje no kwagura ibikorwa bye mu zindi nganda zikomoka kuri peteroli. Raporo iherutse gusohoka igaragaza ko uru ruganda rwe ruri gushaka gukoresha ikoranabuhanga rya Honeywell International Inc. mu gukora toni ibihumbi 400 z’ikinyabutabire cya linear alkylbenzene gikoreshwa cyane mu gukora amasabune, mu mushinga ufite agaciro ka miliyari $11.5.

Muri rusange, izi mpinduka zigaragaza uko ibikorwa bya Dangote mu nganda bikomeje guhindura isura y’urwego rw’ingufu muri Nigeria, ndetse bikaba n’impamvu nyamukuru y’izamuka rikomeye ry’umutungo we ku rwego mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa