skol

Umukobwa wa Jacob Zuma akurikiranyweho kohereza abacanshuro mu Burusiya

Yanditswe: Monday 24, Nov 2025

featured-image

Polisi yo muri Afurika y’Epfo yatangaje ko igiye gutangiza iperereza ryimbitse ku mukobwa wa Jacob Zuma witwa Duduzile Zuma-Sambudla, n’abandi bantu babiri bakekwaho uruhare mu kohereza Abanyafurika y’Epfo 17 bagiye kurwana ku ruhande rw’u Burusiya mu ntambara yo muri Ukraine.

Duduzile Zuma usanzwe ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo ni umwe mu bana ba Jacob Zuma wayoboye Afurika y’Epfo kuva mu 2009 kugeza mu 2018.

Iryo perereza agiye gukorwaho ryasabwe n’umuvandimwe we kuri se witwa Zuma-Mncube wabimenyesheje Polisi ya Afurika y’Epfo.

Mncube yabwiye Polisi ko bishoboka ko Duduzile yagize uruhare mu kohereza abo Banyafurika y’Epfo mu Burusiya nk’abacanshuro ariko akabikora bo batazi ikibajyanyeyo, bakaza kwisanga ku rugamba muri Ukraine.

Polisi yagize iti “Mncube yatubwiye ko abo bagabo boherejwe babeshywe icyo bagiye gukora, bagezeyo binjizwa mu itsinda ry’abacanshuro b’Abarusiya ngo bafatanye kurwana mu ntambara yo muri Ukraine. Ntabwo bari babizi kandi ntabwo bigeze babyemera.”

Mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ugushyingo ni bwo Guverinoma ya Afurika y’Epfo yatangaje ko igomba kumenya uko abagabo 17 bo muri icyo gihugu bari hagati y’imyaka 20 na 39 bisanze barwanira u Burusiya nk’abacanshuro.

Ni nyuma y’uko abo bagabo bari basabye ubufasha Guverinoma ya Afurika y’Epfo bwo kubasubiza iwabo, bavuga ko baguye mu mutego wo kujyanwa batazi ko bagiye kurwanira u Burusiya.

Duduzile Zuma-Sambudla kandi yari asanzwe akurikiranywe n’ubutabera bwa Afurika y’Epfo aho ashinjwa kwenyegeza imyigaragambyo yabaye muri icyo gihugu mu 2021, akoresheje imbuga nkoranyambaga, gusa we arabihakana akavuga ko ibyo aregwa bishingiye ku mpamvu za politiki.

Ibyo bibaye nyuma y’uko Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Ukraine itangaje ko hari ibihugu bya Afurika 36 bifite abaturage barenga 1.400 barwana ku ruhande rw’u Burusiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa