Umukobwa wa Mandela yatsinze urubanza rwo kugurisha imitungo ya Se
Yanditswe: Saturday 24, Jan 2026
Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Afurika y’Epfo rwatesheje agaciro ubujurire bw’Ingoro Ndangamurage yo muri iki gihugu yari yasabye ko umukobwa wa Mandela ahagarika ibikorwa byo kugurisha ibikoresho byahoze ari ibya Se muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibyo bikoresho birenga 70 birimo urufunguzo rwaho yari afungiye, lunette, ishati n’ibindi bitandukanye yateganyaga kugurisha.
Mazikiwe Mandela n’uwahoze ari umurinzi wa Nelson Mandela muri Gereza ya Robben Island yari afungiyemo, bafashe umwanzuro wo kugurisha ibyo bikoresho muri Amerika kugira ngo amafaranga azavamo bazayifashishe mu kubaka ubusitani bwaho iyi ntwari ya Afurika y’Epfo ishyinguye.
Gusa nubwo bimeze uko, ntabwo Ingoro Ndangamurage yo muri Afurika y’Epfo yigeze ibyemera kuko ikibimenya ko hari ibikoresho bya Mandela bigiye kugurishwa yahise ibihagarika ndetse yandikira n’Inzu ikora imurikagurisha byari bigiye kugurishwamo muri Amerika isaba kubihagarika.
Ubuyobozi bw’iyi Ngoro bugaragaza ko bwamenye aya makuru mu 2021 binyuze mu makuru bwasomye mu kinyamakuru cyo mu Bwongereza ko imitungo cyangwa ibikoresho bya Mandela bigiye kugurishwa ndetse ko byonyine imfunguzo ze ubwazo zizagurishwa miliyari 1,35$.
Mazikiwe Mandela we agaragaza ko amafaranga azava mu kugurisha ibyo bikoresho azifashishwa mu kwita ku busitani bw’aho Se ashyinguye mu gace yavukiyemo kitwa Qunu mu Burasirazuba bw’Intara ya Cape yo muri Afurika y’Epfo.
Ni yo mpamvu Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Afurika y’Epfo rwafashe umwanzuro w’uko uyu mukobwa wa Mandela akomeza gucunga umutungo wa Se aho kuba Ingoro Ndangamurage yo muri iki gihugu.
Mandela yapfuye mu 2013 afite imyaka 95.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *