skol
fortebet

Umukobwa wa Rusesabagina yagize icyo avuga nyuma y’imyanzuro y’Urukiko rw’Ubujurire

Yanditswe: Tuesday 05, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo kumva umwanzuro w’urukiko rw’ubujurire mu Rwanda wo kugumizaho igifungo cy’imyaka 25 Paul Rusesabagina yari yarahawe,Umukobwa we wavuze ko utatunguwe n’umwanzuro w’urukiko Rw’ubujurire .

Sponsored Ad

Mu kiganiro na BBC Gahuzamiryango yagiranye n’umukobwa wa Rusesabagina ,Carine Kanimba yavuze ko uwo mwanzuro utabatunguye kuko bazi neza ko uru rubanza ari urwa Politike.

Carine asubiza umunyamakuru yagize ati”Uwo mwanzuro ntabwo wadutangaje…”

Yakomeje avuga ko bizera ko u Rwanda ruzumva ibyo basaba hamwe n’ibisabwa n’amashyirahamwe mpuzamahanga, Rusesabagina akarekurwa.

Carine Kanimba yavuze kandi ko batazigera bahagarika gusaba irekurwa ry’umubyeyi wabo kuko nk’uko bo babibona "ntacyo azira atari politike".

Ku munsi w’ejo tariki ya 4 Mata nibwo Urukiko rw’Ubujurire rwagumishijeho igifungo cy’imyaka 25 Rusesabagina Paul kubera uruhare mu bikorwa by’iterabwoba mu gihe Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yagabanyirijwe igihano avanwa ku myaka 20, ahanishwa 15.

Ni umwanzuro ku bujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha bwagaragaje ko butanyuzwe n’ibihano Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rwahaye bamwe mu baregwa.

Abaregwa bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bitero byagabwe n’Umutwe wa MRCD/FLN mu bice bitandukanye by’igihugu mu Turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Nyamagabe na Rusizi, byiciwemo abaturage abaturage icyenda, hatwikwa imodoka nyinshi ndetse hanasahurwa imitungo mu myaka ya 2018/2019.

Mu isomwa ry’urubanza rwo ku wa 20 Nzeri 2021, Urukiko Rukuru rwahanishije Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25, Nsabimana Callixte Sankara ahabwa icy’imyaka 20.

Ni umwanzuro Ubushinjacyaha bwahise bwerekana ko butishimiye ndetse burawujuririra. Uretse Ubushinjacyaha, abaregera indishyi bagera kuri 98, na bamwe mu baregwa na bo barajuriye. Ku wa 17 Mutarama 2022, ni bwo Urukiko rw’Ubujurire rwatangiye kuburanisha ubujurire muri uru rubanza.

Umwanzuro kuri ubu bujurire wagombaga gusomwa ku wa 21 Werurwe 2022 ariko urasubikwa nyuma yo gusanga iminsi 30 Urukiko rw’Ubujurire rwihaye idahagije ngo rube rwasoje kwandika urubanza.

Sorce:BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa