skol
fortebet

Umukobwa yabenzwe amasaha make mbere y’ubukwe nyuma yo kuvumburwa ko yamaze igihe abeshya umukunzi we

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Friday 26, Jun 2026

Umukobwa yabenzwe amasaha make mbere y'ubukwe nyuma yo kuvumburwa ko yamaze igihe abeshya umukunzi we

Sponsored Ad

skol

Ubukwe bw’umukobwa wo mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Gashanda bwahagaze ku munota wa nyuma, nyuma y’uko umusore avumbuye ko amakuru yari yarahawe n’umukunzi we ku buzima bwe atari ukuri.

Amakuru avuga ko aba bombi bari bamaze igihe bakundana ndetse bari bamaze no gutegura ibirori byose by’ubukwe. Umusore yari yaratanze inkwano, imiryango yombi yarabimenyeshejwe, mu gihe inshuti n’abavandimwe bari bamaze kwitegura kwitabira umuhango wo gusezerana wari uteganyijwe ku wa Kane, tariki ya 25 Kamena 2026.

Icyakora, mbere y’amasaha make ngo basezerane, umusore yaje kumenya ko umukobwa yari yaramubeshye ku bintu by’ingenzi byerekeye ubuzima bwe. Mu byo yavumbuye harimo ko atari yararangije kaminuza nk’uko yabimubwiraga, ahubwo yari akiri mu mashuri yisumbuye. Yanamenye kandi ko yari afite umwana w’imyaka ine, nyamara yari yaramwijeje ko atigeze abyara.

Nyuma yo kumenya ayo makuru, umusore yahise afata icyemezo cyo guhagarika ubukwe, ibintu byatunguranye cyane kuko imyiteguro yari igeze kure.

Abaturage bavuga ko byabababaje kuko hari hamaze gukorwa imyiteguro irimo gukodesha imyambaro y’abazaherekeza umugeni, gutegura ibinyobwa n’ibindi byose byari gukenerwa ku munsi mukuru.

Hari n’abavuga ko nyuma y’uko ubukwe busubitswe, umukobwa yahise aburirwa irengero iminsi ibiri, bituma umuryango we n’inzego z’ibanze batangira kumushakisha.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gashanda bwabwiye IGIHE ko uwo mukobwa yaje kuboneka mu Karere ka Rwamagana ari muzima, buvuga ko icy’ingenzi ari uko ubuzima bwe nta kibazo bwagize, mu gihe ibijyanye n’itandukana ry’aba bombi ari ikibazo cyihariye kigomba gukemurwa hagati yabo.

Iki kibazo cyasize abaturage benshi bavuga ko ari isomo rikomeye ku bashaka kubaka urugo, bashimangira ko kubwizanya ukuri no gukorera mu mucyo ari byo shingiro ry’umubano urambye. Bavuga ko guhisha amakuru akomeye cyangwa kubeshya uwo mwitegura kubana bishobora gusenya icyizere no gutuma gahunda zari zarateguwe zipfa ku munota wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa