skol

Umukobwa yabyimbye umutwe ku buryo buteye ubwoba bitewe n’amavuta yakoresheje adefiriza umusatsi we [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 29, Nov 2018

Umukobwa witwa Estelle ukomoka mu Bufaransa yahuye n’uruva gusenya ubwo yari amaze kudefiriza umusatsi we,umutwe we ukabyimba ku buryo buteye ubwoba.

Mu mafoto yasangije inshuti ze ku mbuga nkoranyambaga,Estelle w’imyaka 19 yavuze ko yirebye mu ndorerwamo agasanga umutwe we wabyimbye ku buryo budasanzwe.

Aya mafoto y’uyu mukobwa yaciye ibintu hirya no hino ndetse bimwe mu binyamakuru byatangiye iperereza ku cyaba cyateye uyu mukobwa kubyimba umutwe kuri uru rwego.

Estelle yabwiye ikinyamakuru Le Parisien ko aya mavuta yakoresheje adefiriza umusatsi we yayaguze mu isoko rimwe ryo mu mujyi wa Paris.

Yagize ati “Ntabwo nashoboraga kureba no guhumeka.umutwe wanjye warabyimbye cyane bituma nerekeza kwa muganga.”

Umutwe w’uyu mukobwa wabyimbye kubera ko atubahirije amabwiriza yo gukoresha aya mavuta,ayakoresha uko yishakiye bimugiraho ingaruka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa