skol

Umunsi Ambasaderi Polisi Denis abwiza Ababiligi ukuri, bakamwanga urunuka

Yanditswe: Sunday 22, Feb 2026

featured-image

Ambasaderi Polisi Denis uri mu bagize Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye, yatangaje ko Ababiligi banga u Rwanda kuva kera, bishingiye ku bikorwa bibi byabo byabyaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mudipolomate yize kaminuza i Liège, anakorerayo imenyerezamwuga. Mu gihe cya Jenoside, akiri mu Bubiligi, yari Visi Perezida wa kabiri wa FPR Inkotanyi, mu byo yari ashinzwe harimo kuvugana n’itangazamakuru.

Mu kiganiro na KP Media24, Ambasaderi Polisi yasobanuye ko ubwo yari mu Bubiligi, yagiye mu itangazamakuru, avuga ko Abanyarwanda batazongera kwemera ko Ababiligi babakoloniza kubera ko ari bo bateye ibibazo byose.

Yagize ati “Nagiye mu itangazamakuru, nsobanura ibibazo biri mu Rwanda, mvuga ko ndetse tutazongera kwemerera Ababiligi kugaruka mu Rwanda kubera ko ari bo bateye ibyo bibazo.”

Nyuma y’urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside, Polisi yagenwe ku mwanya wa Ambasade w’iki gihugu mu Bubiligi, Ababiligi baramwanga kubera amagambo yavugiye mu itangazamakuru.

Ati “Icya mbere cyo ni uko Ababiligi bumvise ko bamaze gutanga izina ryanjye ngo nzajya kuba Ambasaderi, baranyanze. Banze ko mba Ambasaderi mu Bubiligi…Ni cyo cyatumye banyanga kuko natangiye ‘kubatuka’ ntaraba Ambasaderi. Ni ko babyise.”

Mu gihe u Bubiligi bwari bwaranze Polisi, na bwo bwagennye Ambasaderi wabwo i Kigali, FPR –Inkotanyi iramwemera. Yasobanuye ko bwabonye ko nta nzika Leta y’u Rwanda ifite, buva ku izima.

Ati “Nyuma yaho, Ambasaderi wabo yaraje na we, RPF iramwihorera. Bagera aho bumva ko ari ihame rya magirirane muri dipolomasi. Ni bo baje, icyo gihe haje umuzungu witwa Jean-Gaulle aherekejwe n’umudamu witwa Anne-Marie Lisé, baza kuvuga ngo noneho turamwemeye.”

Ambasaderi Polisi yasobanuye ko muri ibyo bihe byari bigoye kugaragaza isura y’u Rwanda kubera ko Abanyaburayi batashakaga kumva Abanyarwanda no kubavugisha, kuko hari aho Ababiligi bagerageje kumugusha mu mutego ariko arawusimbuka.

Ati “Nanakubwira ko bashatse kunkoresha amakosa nkigera ku kibuga cy’indege, bambaza ngo ni njyewe Ambasaderi w’u Rwanda. Ntushobora kuba mu gihugu ngo uvuge ngo uri Ambasaderi utaratanga za mpapuro zikwemerera guhagararira igihugu.”

Yavuze ko hashize umwaka Jenoside ibaye, yongeye kwifatira ku gahanga Ababiligi, abibutsa ko ibyo Abanyarwanda bari kunyuramo ari bo babiteye, na bwo barongera bararakara.

Ati “Mu magambo make, njye nasabye kugaruka, ntabwo ari ubutumwa bwanjye bwarangiye. Ntabwo nari nagiye gukora dipolomasi, nagiye ngiye kubabwira ngo ‘Ariko mujye mumenya ko ibi bibazo byose byabaye mu Rwanda ari mwebwe’.”

Umubano w’u Bubiligi n’u Rwanda wazambye mu 2023, ubwo Leta ya Bruxelles yangaga kwakira Ambasaderi Vincent Karega, yitwaje intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

U Rwanda na rwo rwanze Ambasaderi w’u Bubiligi, mu bihe byakurikiyeho rushinja iki gihugu cy’i Burayi gukora ubukangurambaga bushingiye ku rwango, burusabira ibihano. Umubano w’ibi bihugu wahagaze muri Werurwe 2025.

Ambasaderi Polisi Denis yavuze ko yabwije Ababiligi ukuri, baramwanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa