skol

Umunsi Leta ya Habyarimana yashatse kwica Museveni

Yanditswe: Tuesday 20, Jan 2026

featured-image

Inyandiko y’iperereza yagaragaje ko ubutegetsi bwa Juvénal Habyarimana bwashatse kwica Perezida Yoweri Kaguta Museveni, nyuma y’aho ingabo za RPA-Inkotanyi zitangije urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1990.

Ingabo za RPA-Inkotanyi zatangiye uru rugamba tariki ya 1 Ukwakira 1990, ziturutse muri Uganda.

Mu gihe zari zikomeje gutsinda iza Leta ya Habyarimana yagaragazaga ko ari abanyamahanga bateye igihugu, aho kuba Abanyarwanda barwanira gutaha.

Raporo y’iperereza ry’igisirikare cya Leta ya Habyarimana, bigaragara ko yakozwe tariki ya 23 Gicurasi 1991, ivuga ko imbaraga ingabo za RPA-Inkotanyi zari zifite zazikeshaga Leta ya Uganda.

Iyi raporo kandi ivuga ko muri ibyo bihe Uganda yateganyaga kohereza ingabo ibihumbi 20 kugira ngo zitere u Rwanda, Leta ya Habyarimana ibona kwica Museveni ibinyujije mu miryango yihariye ari byo byahagarika iyo ntambara.

Iti: “Binyuze mu miryango yihariye yigenga, twatekereza kwica Museveni. Kumwica birashoboka. Ni yo mpamvu tugomba gutegura uwo mugambi.”

Nk’uko urwego rw’iperereza rwo muri Leta ya Habyarimana rubivuga, “gushyira mu bikorwa uyu mugambi byagira ikiguzi gito cyane ugereranyije n’intambara Museveni yadushojeho.”

Abo mu rwego rw’igisirikare rushinzwe iperereza, icyo gihe bahawe umukoro wo kwiga byimbitse uko umugambi wo kwica Museveni washyirwa mu bikorwa.

Iperereza rya Leta ya Habyarimana kandi ryagaragaje ko mu rwego rwo guca intege RPA-Inkotanyi, abasirikare b’u Rwanda bakwiye kujya bagaba ibitero kuri Uganda, bigaherekezwa n’ibikorwa bikomeye byo kubeshya ko mu Nkotanyi harimo ukutumvikana.

Leta ya Habyarimana yagaragaje ko itizeye na Leta y’u Burundi, kuko ngo byari nko kwirara kudatekereza ko idaha RPA-Inkotanyi ubufasha mu rwego rw’iperereza.

Leta ya Habyarimana yashatse kwica Museveni, imushinja gushyigikira RPA-Inkotanyi

Leta ya Habyarimana yanagaragaje ko kugaba ibitero muri Uganda na byo byayifasha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa