Umunsi Trump abwira Kagame ko ari iby’agaciro kumugira nk’inshuti
Yanditswe: Thursday 07, Nov 2024

Perezida Paul Kagame ku wa Gatatu yashimiye Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu.
Trump yatorewe kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika atsinze arusha Kamala Harris wo mu ishyaka ry’aba-Démocrates bari bahataniye kwinjira muri White House.
Perezida Kagame mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X amushimira, yamubwiye ko "ubutumwa bwawe busobanutse bwahoze ari uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikwiye kuba umufatanyabikorwa w’amahitamo, uhamagarira abandi kuzifatiraho urugero aho kubahatira kubona ibintu nka zo no kubaho nka zo. Ndashaka rero gukorana nawe mu nyungu rusange z’ibihugu byombi mu myaka iri imbere."
Ni iby’agaciro kukugira nk’inshuti: Trump abwira Kagame
Trump wongeye gutorerwa kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Mutarama 2018 yahuye na Perezida Paul Kagame icyo gihe wanayoboraga Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, bagirana ibiganiro.
Ni ibiganiro byabereye i Davos mu Busuwisi, ahaberaga Inama y’Ihuriro ryiga ku bukungu bw’Isi (WEF).
Mu babyitabiriye harimo Madamu Louise Mushikiwabo wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Clare Akamanzi wari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), Amb. Claver Gatete wari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi na Francis Gatare wayoboraga Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz.
Icyo gihe Perezida Kagame na Perezida Trump barebeye hamwe uko umubano w’ibihugu byombi uhagaze, banaganira ku birebana n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe birimo amahoro n’umutekano, kurwanya iterabwoba, ubucuruzi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika n’amavugurura arimo kuba mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Perezida Kagame yashimangiye ko byinshi mu bihugu bifite ubukungu burimo gutera imbere byihuse biri muri Afurika, ashimira Perezida Trump kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kwita ku iterambere ry’ubukungu ku mugabane wa Afurika.
Abakuru b’ibihugu byombi bashimangiye akamaro k’ubwumvikane, bemeranya gukomeza gukorera hamwe hagamijwe kwagura ubufatanye.
Perezida Kagame mu kiganiro yahaye abanyamakuru, yavuze ko "Amerika yashyigikiye ibikorwa by’ubukungu bwacu, mu bucuruzi, ishoramari […] abakerarugendo baturutse muri Amerika basura u Rwanda.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri rusange ruzakomeza gukorana bya hafi na Amerika hagamijwe iterambere ku mpande zombi.
Trump icyo gihe ubwo yaganiraga na Perezida Paul Kagame yamubwiye ko "Mu by’ukuri ni icyubahiro gikomeye. Ndakwifuriza ibyiza. Ndabizi ko mu mwanya uri bwitabire inama yawe ya mbere. Ndagushimira cyane, kandi rwose ni icyubahiro kukugira nk’inshuti".
Trump nyuma yo guhura n’Umukuru w’Igihugu yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter (ubu yahindutse X) ko ari "icyubahiro" kuba yari yahuye na Perezida Paul Kagame, yungamo ati: "Twagiranye ibiganiro byinshi bikomeye".
Kuri ubu u Rwanda rwitezeho Trump kongera gusubiza mu buryo umubano w’ibihugu byombi, nyuma yo kutishimira ibyemezo ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden bwari bumaze imyaka ine burufatira.
Muri byo harimo kwivanga mu bibazo by’imbere mu gihugu (cyane ku kibazo cya Paul Rusesabagina), gushimangira ibirego byo gufasha M23 Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irushinja, guhagarika ubufasha Amerika yahaga RDF ndetse no gufatira ibihano bamwe mu basirikare b’u Rwanda (Brig Gen Andrew Nyamvumba).
U Rwanda kandi rwakunze kwijundika Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, rumushinja gupfobya kenshi Jenoside yakorewe Abatutsi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *