skol

Umunsi u Bufaransa bumenya umugambi wo kurimbura Abatutsi bukaryumaho

Yanditswe: Wednesday 09, Apr 2025

featured-image

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, abapfobya, abahakana n’abandi bafite umugambi wo gushinyagurira abarokotse, bakunze kwitwaza ko Jenoside itateguwe.

[by’agahenge] kugira ngo utwo duce dufatwe n’Abatutsi bashaka kwisubiza ubutegetsi batakaje mu 1959. Ntabwo babyemera kuko bumva ko [aho FPR yari yafashe] bazahashinga ubwami bw’Abatutsi. Nibiramuka bikozwe byaba ku mugaragaro cyangwa rwihishwa, bishobora gutuma imbere mu gihugu hicwa Abatutsi bari hagati ya 500.000 kugeza kuri 700.000 bigakorwa n’Abahutu.”

Nubwo Galinié yari yamaze gutanga umuburo ko Leta u Bufaransa ntiyahwemye gukomeza Habyarimana wari uri kurimbura Abatutsi. FPR imaze gufata Umutara, icyo gihugu cy’i Burayi cyahise cyohereza mu Rwanda ingabo zo gufasha iza Habyarimana muri Operasiyo yiswe ‘Noroît’, nubwo mu ntangiriro zaje zitirirwa ko zije gucyura abaturage b’u Bufaransa babaga mu Rwanda.

Ubu bufasha bwarakomeje, ingabo z’u Bufaransa zikomeza gutoza iza Habyarimana no kubafasha ku rugamba, nubwo umuburo wari wamaze gutangwa ko hari gutegurwa Jenoside. U Bufaransa aho gushyira igitutu kuri Habyarimana, ahubwo mu mpera za 1990 bwanamushimiye uburyo ari kwita ku bafashwe bitwa ibyitso, biteza induru kuko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yabyamaganye, ikavuga ko Leta y’u Rwanda ahubwo ikomeje kwica no gutoteza abo ifunze.

Na Radiyo RFI iterwa inkunga na Leta y’u Bufaransa gutangaza ayo makuru byarayinaniye, ahubwo igaragaza ko ibiri kubera mu Rwanda ari agahomamunwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa