skol
fortebet

Umuntu wa mbere ashobora gukandagira kuri Mars mu 2030

Yanditswe: Wednesday 25, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cya SpaceX cya Elon Musk, kirateganya kohereza icyogajuru ku Mubumbe wa Mars mu 2026, kizaba gifite umwihariko wo gusuzuma uburyo ibyogajuru bizajya bigwa kuri uwo mubumbe.

Sponsored Ad

Mu gihe iri suzuma ryagenda neza, bikagaragara ko iki cyogajuru gifite ubushobozi bwo kugwa kuri Mars mu buryo bwiza kandi bwizewe, byitezwe ko abantu batangira kujya kuri uwo mubumbe nibura mu 2030, bikazagera mu 2050 uwo mubumbe umaze gutuzwaho umujyi.

Ibi biri mu bikubiye mu ntego za Elon Musk, wakunze kuvuga ko abantu bakwiriye gutegura ahandi hantu bashobora kwimukira mu gihe ubuzima ku Isi butashoboka. Hari ibimenyetso byigeze kugaragaza ko Umubumbe wa Mars ushobora kuba warahozeho amazi, bigakekwa ko n’ubuzima bushobora kuba bwarahabaye.

Musk yashyize imbaraga mu gukora ikoranabuhanga rituma icyogajuru kidakoreshwa inshuro imwe gusa, ahubwo rikaba ryakoreshwa inshuro nyinshi ku buryo bigabanya igiciro cyo gukora ibyo byogajuru, kuko ari igikorwaremezo gihenze.

Abantu benshi bagaragaje ko ubushake bwo kuba bakwimukira ku Mubumbe wa Mars mu gihe ubuzima bwaba bushoboka kuri uyu Mubumbe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa