Umuntu wa mbere ugendera mu igare ry’abafite ubumuga yageze mu isanzure
Yanditswe: Sunday 21, Dec 2025
Michaela Benthaus ukomoka mu Budage yabaye umuntu wa mbere ugendera mu igare ry’abafite ubumuga, ugeze mu isanzure.
Mu myaka irindwi ishize, nibwo Benthaus yakoze impanuka, ubwo yari mu isiganwa rya moto, yangirika urutirigongo.
Nyuma y’iyo mpanuka, yandikiye umuhanga wahoze akora mu by’isanzure kugira ngo amufashe kugerageza kugera ku nzozi ze zo kujya mu isanzure.
Icyo gihe yatangiye kumufasha gutegura urwo rugendo rw’amateka rwamaze iminota 10 babifashijwemo n’ikigo Blue Origin, gisanzwe gikora ingendo mu isanzure, cyashinzwe n’umuherwe Jeff Bezos.
Muri uru rugendo rwabaye ku wa 20 Ukuboza 2025, Benthaus hamwe n’abandi batanu bahagurukiye muri Texas, barenga ‘Kármán line’, umurongo ugabanya Isi n’isanzure.
Nyuma y’urwo rugendo Benthaus yagize ati "Byari ibihe by’akataraboneka”.
Benthaus usanzwe ukora mu kigo cy’Abanya-Burayi gikora ubushakashatsi ku byerekeye isanzure ‘European Space Agency’, yavuze ko nyuma yo guhura n’impanuka, ari bwo yumvise uburyo Isi itemera ko abafite ubumuga bafite ubushobozi, ahitamo kubinyomoza.
Hans Koenigsmann, wahoze ari umuyobozi muri SpaceX, wanafashije Benthaus mu rugendo, yavuze ko umuhate w’uyu mugore ari wo watumye yumva ko akwiye kumufasha kugera ku nzozi ze.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *