skol
fortebet

Umunya Amerika bicyekwa ko ariwe wa nyuma Hamas yari yaragize imbohe yarekuwe

Yanditswe: Tuesday 13, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umunya Israel akaba n’umunya Amerika ,Edan Alexander, wari warafashwe bugwate n’umutwe wa Hamas yarekuwe ajya kubonana n’umuryango we.

Sponsored Ad

Uyu musore w’imyaka 21, bicyekwa ko ariwe munyamerika wa nyuma wabaye ingwate muri Gaza, nyuma y’uko yari mu basirikare barindaga akaza gufatwa mu bitero byo ku ya 7 Ukwakira.

Irekurwa rya Eden rije habura amasaha macye ngo Perezida wa Amerika Donald Trump asure Uburasirazuba bwo hagati nk’uko biteganyijwe.

Hamas yavuze ko icyemezo cyo kurekura Alexandre ari ikimenyetso cyiza mbere y’urwo ruzinduko, ndetse no gushaka korohereza amasezerano yemerera imfashanyo nyinshi kwinjira mu gihugu.

Ni nyuma y’uko ngo abanya Gaza bavuze ko Israel imaze amezi abiri ibuza abantu kwinjiza ibiryo, imiti, n’ibindi bikoresho by’ubutabazi muri ako karere.

BBC yatangaje ko mu bantu 251 bafashwe bugwate, abantu 57 bagifunzwe muri Gaza naho abagera kuri 24 bicyekwa ko bakiriho.

Raporo nshya igaragazwa n’ikigo cy’umutekano w’ibiribwa (IPC) , ivuga ko abaturage bagera kuri miliyoni 2.1 muri Gaza bafite ibyago by’inzara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa