skol

Umunyamabanga Mukuru wa EAC yahigiye kwishyuza ibihugu bidatanga imisanzu

Yanditswe: Monday 27, Apr 2026

featured-image

Umunyamabanga Mukuru mushya w’Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Ambasaderi Stephen Mbundi, yatangiye inshingano tariki ya 25 Mata 2026, ahigira gushyira imbaraga mu kwishyuza ibihugu bidatangira imisanzu ku gihe.

Ibikorwa byinshi by’uyu muryango mu myaka myinshi y’ingengo y’imari byagiye bidindira kubera imisanzu idatangwa na bimwe mu bihugu biwugize cyangwa se bikayitanga bikerewe cyane.

EAC igaragaza ko mu bihugu umunani biyigize, bine ari byo byatanze umusanzu wose bisabwa kugeza mu mwaka wa 2025/2026. RDC ifite ikirarane cya miliyoni 27 z’Amadolari, u Burundi bufite miliyoni 22,7$, Sudani y’Epfo ifite miliyoni 21,8$, naho Somalia yo ifite miliyoni 10,5$.

Tariki ya 7 Werurwe 2026, abakuru b’ibihugu byo muri EAC banzuye ko bitandukanye n’uko byahoze, ibihugu bizajya bitanga imisanzu itandukanye bijyanye n’uko ubukungu bwabyo buhagaze.

Bumvikanye ko umusanzu ungana na 50% by’ingengo y’imari ya EAC uzajya utangwa mu buryo bungana, 50% bisigaye bitangwe hashingiwe ku musaruro mbumbe. Bivuze ko igihugu gikize kurusha ibindi ari cyo kizajya gitanga umusanzu mwinshi.

Ambasaderi Mbundi yagaragaje ko imisanzu itanzwe ku gihe cyagenwe ari yo ituma ibikorwa byose bya EAC bigenda neza, bityo ko azakora ibishoboka byose mu bubasha bwe kugira ngo iboneke.

Yagize ati "Icya mbere nshyize imbere ni ugukora ibishoboka kugira ngo ibihugu binyamuryango byubahirize ibyo bisabwa mu rwego rw’imari, bitange imisanzu yabyo ku gihe."

Ambasaderi Mbundi yagaragaje ko ubucuruzi bukwiye gutera imbere hagati y’ibihugu byo muri EAC, bityo ko kugira ngo bishoboke, azakora uko ashoboye kugira ngo inzitizi zigaragaramo zirimo amafaranga menshi yishyuzwa kuri za gasutamo ziveho.

Yatangaje ko ibikorwaremezo byubakwa muri EAC bikwiye kwiyongera ariko ko hakubakwa ibidashobora kwangirika bitewe n’imihindagurikire y’ibihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa