Umunyamakuru w’imyidagaduro Kavukire Alex, uzwi ku izina rya Kalex yasabye anakwa umukunzi we Angelique Uwayezu mu birori by’agatangaza byabereye mu Karere ka Nyanza.
Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko mu cyumweru cyashize, imihango y’ubukwe yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 5 Mutarama 2025, ikubiyemo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana.
Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu Rukali, ahantu hafite amateka akomeye mu Rwanda ukaba witabiriwe n’imiryango n’inshuti zabo za hafi.
Nyuma yawo, aba bombi basezeranye imbere y’Imana aho Rev. Alain Numa, umwe mu bayobozi b’itorero Shiloh Prayer Mountain Church ndetse akaba n’umuyobozi muri MTN Rwanda, yabayoboye mu iryo sezerano rifite agaciro gakomeye mu muryango w’abakirisitu.
Ibirori byakomereje mu Rukali aho abatumiwe bishimiye ibihe byiza byarimo umuziki w’abahanzi bakomeye barimo Tom Close na Butera Knowless.
Aba bahanzi bazwi cyane mu myidagaduro y’u Rwanda bataramiye abari bitabiriye ubukwe, barushaho kuryoshya ibirori.
Kalex, uzwi cyane mu biganiro by’imyidagaduro nka Isango na Muzika ndetse na Sunday Night kuri Radio Isango Star, ni umwe mu banyamakuru bagezweho muri iki gihe.
Uretse ibikorwa bye kuri Isango Star, Kalex yamenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri Radio Huguka, aho yatangiriye urugendo rwe rw’itangazamakuru rukomeye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *