Umunyamakuru Patrick de Saint-Exupéry yagaragaje ikosa rikomeye ry’u Bufaransa muri ‘Opération Turquoise’
Yanditswe: Monday 09, Feb 2026
Umunyamakuru w’Umufaransa umaze imyaka myinshi akurikira ibibera mu Rwanda no mu karere k’Ibiyaga Bigari muri rusange, Patrick de Saint-Exupéry, yashimangiye ko ingabo z’u Bufaransa zari muri ‘Opération Turquoise’ zitatabaye Abatutsi ahubwo ko zakoranye n’abicanyi.
Ni ubuhamya yatangiye mu rubanza rwa Claude Muhayimana mu rugereko rw’ubujurire rw’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa. Uyu Munyarwanda yifuza guhanagurwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yahamijwe ibyaha mu 2021.
Uyu munyamakuru yageze mu Rwanda mu bihe bitandukanye kuva mu Ukwakira 1990 ubwo ingabo za RPA Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu, akurikira ‘Opération Turquoise’ kuva yatangira mu mpera za Kamena 1994, anasura inkambi z’impunzi z’Abanyarwanda muri Zaïre.
Umutangabuhamya ukomoka mu Bisesero mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, aherutse kubwira uru rukiko ko ubwo yabonaga imodoka zirimo Abafaransa, yagerageje kuzihagarika kugira ngo zimutwarane na bagenzi be bari barokotse ibitero by’Interahamwe, ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) n’abajandarume.
Yasobanuye ko uyu munyamakuru wageze mu Bisesero aturutse muri Zaïre ari we wafashe icyemezo cyo kuva mu modoka bwangu, amusobanurira uko Abatutsi babarirwa mu bihumbi biciwe mu misozi ya Bisesero; cyane cyane abana, abagore n’abari bageze mu zabukuru.
Patrick yabwiye urukiko ko ingabo z’u Bufaransa zitatabaye Abatutsi bari barokotse ibi bitero, ahubwo ko zabasezeranyije ko zizajya kubatabara nyuma y’iminsi itatu, ariko ko ubwo zasubiraga mu Bisesero, zasanze abenshi muri bo barishwe.
Uyu munyamakuru yasobanuye ko ingabo zari muri Opération Turquoise zari zarahawe amabwiriza yo gukorana n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, ibyo akagaragaza ko bitumvikanaga ko zari gutabara Abatutsi kuko ubwo buyobozi bwagiraga uruhare rukomeye mu bwicanyi.
Yagize ati “Amabwiriza yagengaga Opération Turquoise yari ugukorana n’ubuyobozi. Ariko ubu buyobozi bw’inzego z’ibanze ni bwo bwakoraga Jenoside. Ubwo rero, Abafaransa bashyizwe mu bidashoboka. Ikindi, aya mabwiriza yashingiraga ku kutamenya amakuru gukabije cyangwa se imibare itumvikana. Mu buryo bworoshye, kwari ukugaragaza ubuhumyi mu buryo buteye ubwoba.”
Patrick yavuze ko umunsi umwe ingabo z’u Bufaransa zayobye inzira izerekeza mu Bisesero, zihura n’abicanyi bari baherekejwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, bazibwira ko Abatutsi bari kugabagaho ibitero, nyamara byari byoroshye gutahura abicanyi kuko babaga bafite imihoro iriho amaraso cyangwa se banuka amaraso.
Muhayimana yakatiwe igifungo cy’imyaka 14. Urubanza rwe rw’ubujurire rwatangiye tariki ya 3 Gashyantare 2026, bikaba biteganyijwe ko ruzamara ibyumweru bine. Muri rusange, hazumvwa ubuhamya bw’abantu 50 barimo 20 bazabutangira mu Rwanda.
Urubanza rwa Claude Muhayimana rwumvikanamo amateka y’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu misozi ya Bisesero
Patrick de Saint-Exupéry yagaragaje ko bitari gushoboka ko ingabo z’u Bufaransa zitabara Abatutsi kandi zarakoranaga n’abicanyi


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *