Umunyamerika Chuck Rocha yavuze ko u Rwanda rufite isuku kurusha Washington D.C
Yanditswe: Monday 19, Jan 2026
Umunyamerika, akaba n’umusesenguzi mu bya politiki, Chuck Rocha, yavuze ko u Rwanda rufite isuku kurusha Umurwa Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Washington D.C.
Umunyamerika Chuck Rocha yavuze ko u Rwanda rufite isuku kurusha Washington D.C
Umunyamerika, akaba n’umusesenguzi mu bya politiki, Chuck Rocha, yavuze ko u Rwanda rufite isuku kurusha Umurwa Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Washington D.C.
Yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki 17 Mutarama 2026, mu kiganiro cyitwa Table for Five cya CNN, kiba kigaruka ku nkuru zikomeye zaranze icyumweru, aho abanyapolitiki n’abasesenguzi bagaragaza ibitekerezo bitandukanye ku bibazo bya politiki, ubukungu n’imibereho y’abaturage.
Ubwo bari bageze ku musesenguzi Chuck, yavuze ko ubwo aheruka kugirira uruzinduko mu Rwanda yatunguwe no kubona imihanda n’imijyi yose bisukuye, nta mwanda ugaragaramo.
Ati “Nasuye u Rwanda nta kintu na kimwe cy’umwanda nabonye mu muhanda, niho hantu ha mbere nabonye hafite isuku mu ho nagiye hose.”
Uyu musesenguzi yashimye cyane gahunda y’umuganga ikorwamo isuku rusange, Abanyarwanda bagafatanya mu bikorwa byo gusukura aho batuye, imihanda bakuramo imyanda n’ibindi. Yavuze ko ari umuco ukwiye kwigirwaho n’ibindi bihugu, cyane cyane ibifite imijyi minini ikunze kugaragaramo umwanda.
Rocha yavuze ko u Rwanda rufite isuku yo ku rwego rwo hejuru ugereranyije na Washington D.C, yemeza ko ibyo yabonye mu Rwanda ari ikimenyetso cy’uko abaturage bafite umuco wo kugira isuku.
Ati "Igitekerezo cyanjye ni uko u Rwanda rufite isuku kurusha Washington D.C, kubera ko aho mba hari imyanda yuzuye ku muhanda. Mu Rwanda Perezida n’abaturage rimwe mu kwezi bava mu ngo zabo bakajya gukora isuku."
U Rwanda rukunze kugarukwaho n’abashyitsi mpuzamahanga nk’igihugu gifite isuku idasanzwe, aho imijyi irangwa n’imihanda itunganye kandi ifite isuku, indabo nziza, imikindo n’ibindi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *