Umunyamerika yigishije Abanyarwanda bakora muri pariki gufotora inyamaswa
Yanditswe: Monday 05, Jan 2026
Umunyamerika David McGowan, umenyerewe mu gutunganya filime mbarankuru, yiyemeje gutanga umusanzu we mu kubungabunga inyamaswa abinyujije mu kwigisha ababana na zo umunsi ku wundi gufotora uko zibayeho.
Iki gitekerezo cyaje mu 2007 ubwo yari muri Uganda, umuveterineri umwe yamubwiraga ko ingagi yari akurikiranye yapfuye ariko yatunguwe no kubona ingagi z’ingore ziyizengurutse zirira. Ni ibihe bitari bimenyerewe muri ubu bwoko bw’inyamaswa.
McGowan yababajwe n’uko mu babonye icyo gikorwa nta n’umwe muri bo wafashe amashusho yacyo kuko uretse gutunga camera nta n’uwari uzi kuyikoresha nibura.
Byamugumye mu mutwe kugeza ubwo yageze mu Rwanda mu 2022, atangira gufasha abantu bakora muri pariki kwiga gufata amashusho y’inyamaswa ndetse n’ubuzima bwazo.
Ati “Aba ni abantu baba bari imbere mu bijyanye no gucunga inyamaswa, babona ibintu abandi bantu batabona kuko baba bahari igihe cyose.”
Uyu mugabo yagiye atanga amasomo y’ukwezi kumwe ku bantu bakora muri pariki uhereye ku bayicunga kugeza ku bantu bafasha abakerarugendo (guides), ndetse avuga ko amasomo yagize umusaruro.
Ati “Ibi ni byo twashakaga gukora, twashakaga kubaha ibikoresho n’ubumenyi bibafasha gutanga umusanzu wabo mu kubungabunga ubuzima bw’inyamaswa.”
Uyu mugabo wigeze no kujya mu bahatanira igihembo cya Oscar yagaragaje ko yanezerejwe n’uko mu banyeshuri be hari uwamubwiye ko agiye gukora umushinga umeze kimwe n’uwo yakoze watumye ajya mu bahataniye Oscar, wo gukora impapuro mu makoma.
McGowen kandi nyuma yo kwigisha anakurikirana abo yigishije aho akurikirana ibikorwa byabo bya buri munsi ndetse buri wa mbere bakaganira hakoreshejwe zoom.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *