skol

Umunyamisiri agiye kubaka uruganda rutunganya impu mu Rwanda

Yanditswe: Friday 16, Jan 2026

featured-image

Hesham Gazar, umushoramari wo mu Misiri akaba n’Umuyobozi Mukuru (CEO) w’Isosiyete itunganya ibikomoka ku mpu ‘Leather and More Company’, uri mu Rwanda kureba amahirwe y’ishoramari ahari mu rwego rw’inganda zitunganya impu z’inyamaswa, yavuze ko afite gahunda yo gutangiza uruganda rutunganya impu mu Rwanda.

Mu ruzinduko rwe, Hesham yasuye abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda ‘Rwanda Leather Association’, baganira ku buryo hashyirwaho ishoramari rihamye mu rwego rw’impu, by’umwihariko mu gutunganya impu ziva ku matungo magufi n’amaremare, hagamijwe kongerera agaciro ibikorerwa mu Rwanda.

Hesham Gazar yatangaje ko ibyo yiboneye bikorerwa mu Rwanda bikozwe mu mpu z’inyamaswa, byamuhaye icyizere cyo gushora imari mu Rwanda.

Ati: “Ndi umushoramari mu nzego zitandukanye zirimo ubuvuzi, ubworozi n’izindi. Nshaka kuba umwe mu bashoramari bashora imari mu Rwanda dufatanyije na Rwanda Leather Association, dutangize uruganda rutunganya impu.

Nzatanga igisubizo vuba, mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri, ariko ntibizarenga ibyumweru bine. Nzava mu Rwanda ntanze umurongo uhamye w’imikoranire.”

Kamayirese Jean d’Amour, Umuyobozi wa Rwanda Leather Association, avuga ko gufatanya n’abashoramari b’abanyamahanga ari umusaruro wa politiki nziza y’igihugu mu gukurura ishoramari.

Agira ati: “Turashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame washyigikiye cyane urwego rw’impu rwari rwarasigaye inyuma. Uruzinduko rwe mu bihugu bitandukanye no kugaragaza amahirwe y’ishoramari byatumye abashoramari baturuka mu Misiri batugana.

Turateganya gukorana na bo dushyireho uruganda, bityo twambike Abanyarwanda ibikorerwa iwacu.”

Iri shoramari ryitezweho kongera umusaruro mu rwego rw’impu, guhanga imirimo mishya, guteza imbere ubumenyi mu nganda no kugabanya ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga.

U Rwanda na Misiri kandi bifitanye umubano urenze uwa politiki, ibihugu byombi bisangiye kuba mu isoko rusange rihuza ibihugu byo mu Burasirazuba no mu Majyepfo ya Afurika (COMESA), iryo soko ryemerera ibihugu birigize kohererezanya ibicuruzwa nta misoro.

Kuri ubu buri mwaka, Misiri itegura imurikagurisha ry’ibikorerwa mu nganda zayo mu Rwanda ‘Egyptian Expo’. Iki gihugu kinohereza mu Rwanda ibijyanye n’imiti, ifumbire mvaruganda, imashini ndetse na bimwe mu bikoresho bya Pulasitike.

Ni mu gihe kandi u Rwanda narwo rwohereza muri icyo gihugu ibirimo ibikomoka ku buhinzi nk’icyayi, imboga, inanasi, imineke n’ibindi.

Imibare igaragaza ko ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Misiri bugenda bwiyongera, kuko kuva mu 2015 kugera mu 2022 bwiyongereyeho 12%.

Nko mu 2022 u Rwanda rwohereje mu Misiri ibifite agaciro nka Miliyoni 15,41$, ni ukuvuga arenga Miliyari 15Frw, mu gihe Misiri yohereje mu Rwanda ibifite agaciro k’arenga Miliyari 49Frw.

Ubwikorezi bwo mu kirere n’inzira zo mu mazi biri mu byoroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa