Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo yarakaye nyuma yuko ishyaka rya Tshisekedi ritangije ibyo kuvugurura Itegeko Nshinga
Yanditswe: Thursday 23, Apr 2026
Umunyapolitiki uri mu bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Martin Fayulu, yatangaje ko atari igihe cyo kuvugurura Itegeko Nshinga ry’Iki Gihugu kuko gifite ibibazo uruhuri cyakagombye kubanza gushaka uburyo kibisohokamo.
Martin Fayulu atangaje ibi nyuma yuko Ihuriro ry’Amashyaka ashyigikiye Perezida Felix Tshisekedi ritangije ibikorwa byo kwakira ibitekerezo bigamije kuvugurura Itegeko Nshinga nk’umugambi watangijwe n’uyu Mukuru w’Igihugu ngo bizamucire inzira yo kongera kwiyamamariza kukiyobora.
Mu butumwa yatangaje, Martin Fayulu usanzwe ari Umuyobozi w’ihuriro rya Lamuka, yagaragaje impungenge avuga ko kuvugurura Itegeko Nshinga mu gihe cy’akajagari k’ibibazo by’umutekano, no kuba Igihugu kitayobowe n’ubutegetsi bumwe, byateza “Ingaruka zikomeye.”
Yavuze ko “kuvugurura Itegeko Nshinga mu gihe hari ibice biri mu maboko y’uruhande ruhanganye na Leta rw’Ihuriro AFC/M23, aho inzego zibangikanye zigenda ziyongera, kandi aho abaturage bari mu kaga gahoraho, ni ugutangira inzira iteye akaga ifite ingaruka mbi.”
Kimwe n’abandi bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo, Martin Fayulu na we ashimangira ko “ikibazo kiri muri Congo kitigeze kiba inyandiko y’Itegeko Nshinga, ahubwo ari ukwanga kuyubahiriza.” kandi ko nubwo ryavugururwa cyangwa rigahindurwa, abaryirengaho nta mpinduka bazagira.
Ati “Abanzi bacu ntibari ku mipaka yacu gusa. Inyota y’ubutegetsi ku bw’abaturage ni ikibazo gikomeye imbere mu Gihugu. Ubwenge bw’ikiremwamuntu butwigisha kwitonda mu gihe habayeho ibintu bikomeye.”
Yakomeje avuga ko abategetsi ba Congo badakwiye gukinira hejuru ya miliyoni 120 z’Abanyekongo b’ahazaza. Ati “Abantu baraza kandi bakagenda. Igihugu cyo kizahoraho.”
Martin Fayulu uyoboye abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo, yahatanye na Perezida Tshisekedi mu matora y’umukuru 34,8% mu gihe Tshisekedi yari yagize 38,57%.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *