Umunyarwenya Burikantu ari mu byishimo byo kugura Mercedes Benz nshya
Yanditswe: Sunday 08, Feb 2026
Umunyarwenya Mwitende Abdoulkarim wamamaye nka “Burikantu”, ari mu byishimo byo kugura imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz C – Class C200 Kompressor.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 08 Gashyantare 2026, uyu munyarwenya yasangije abamukurikira amafoto y’iyi modoka.
Aya mafoto yayaherekesheje imbamutima aho yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuba abashije kwigurira imodoka akiri mu myaka 20.
Ati ” Finally muri 20s ndabikoze Benz ndayiguze”
Muri aya mafoto Burikantu yerekanye ko kandi ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku bw’imiyoborere myiza iha amahirwe urubyiruko rukabasha kwerekana impano zarwo ndetse rukiteza imbere.
Burikantu ni umwe mu banyarwenya bagezweho mu ruhando rw’ibijyanye n’urwenya mu Rwanda, aho azwi cyane mu Itsinda abanamo na mugenzi we Buringuni.
Imodoka ya Mercedes Benz C- Class C200 Kompressor, Burikantu yaguze, yagiye ku isoko mu mwaka w’i 2000, ikaba ari imwe mu modoka zifite ikoranabuhanga rigezweho ririmo kuba idakenera ko uyitwaye yishyiriramo ibizwi nka vitense, ahubwo yo ikaba ibikora bitewe n’aho igeze, ibizwi nka “Automatic Transmission”.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *