Nyaxo yongeye gushimangira urwo akunda inkumi yihebeye (Amafoto)
Yanditswe: Monday 01, Sep 2025
Umunyarwenya Nyaxo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yahishuye umukobwa yihebeye ndetse ashimira Imana yabahuje anamushimira kuba ari we yahisemo mu basore bose.
Ibi Nyaxo yabigarutseho abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yasangije abamukurikira amafoto ari kumwe n’iyi nkumi ndetse aboneraho kumwibutsa ko nawe amukunda byimazeyo.
Mu butumwa yakurikije amafoto yasangije abamukurikira, Nyaxo yagize ati “Nkukunda byimazeyo, warakoze kumpitamo mu bahungu bose ukambera umukunzi. Ni iby’agaciro kukugira kandi ndagusezeranya ko utazigera wicuza. Ndagukunda!”
Kanyabugande Olivier uzwi nka Nyaxo ni umwe mu banyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime ugezweho mu Rwanda, by’umwihariko agakundirwa amashusho akunze gutambutsa ku mbuga nkoranyambaga.
Hashize iminsi Nyaxo n’inkumi yiyita Ellah Duro baca amarenga y’uko baba bari mu rukundo, icyakora si kenshi bakunze kurugarukaho mu itangazamakuru, ibyatumye inkuru y’urukundo rwabo itamenyekana cyane.
Muri Kamena 2025 nibwo bwa mbere aba bombi bari baciye amarenga y’uko bakundana nyuma yo gusangiza ababakurikira amafoto bari kumwe, maze uyu mukobwa agaragaza ko yihebeye Nyaxo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *