skol
fortebet

Umunyarwenya Seyi asanga Perezida Tinubu atari we zingiro ry’ibibazo bafite

Yanditswe: Thursday 08, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwenya Oluwaseyitan Aletile uzwi cyane nka Seyi Law, asanga ko Bola Tinubu atari we zingiro ry’ibibazo biri muri Nigeria, kuko byatejwe na Leta yamubanjirije ya Buhari Muhammud waranzwe n’ubutegetsi bw’akajagari.
Seyi Law avuga ko Perezida Tinubu yafashije Nigeria gukemura ibibazo by’akajagari byarangwaga muri guverinoma y’ubutegetsi bwamubanjirije, ahubwo agasanga Tinubu yafasha Nigeriya gutera imbere.
Yifashishishije urubuga rwe rwa X, Seyi yanditse amagambo avuga ko ikosa Tinubu (...)

Sponsored Ad

Umunyarwenya Oluwaseyitan Aletile uzwi cyane nka Seyi Law, asanga ko Bola Tinubu atari we zingiro ry’ibibazo biri muri Nigeria, kuko byatejwe na Leta yamubanjirije ya Buhari Muhammud waranzwe n’ubutegetsi bw’akajagari.

Seyi Law avuga ko Perezida Tinubu yafashije Nigeria gukemura ibibazo by’akajagari byarangwaga muri guverinoma y’ubutegetsi bwamubanjirije, ahubwo agasanga Tinubu yafasha Nigeriya gutera imbere.

Yifashishishije urubuga rwe rwa X, Seyi yanditse amagambo avuga ko ikosa Tinubu yakora ari ukongera kwemerera Buhari kongera gutegeka Nigeria.

Yagize ati: “Kimwe mu binshimisha n’uko ntigeze ntora Buhari igihe icyo ari cyo cyose, nyakubahwa icyatumye wibasirwa cyane muri iyi minsi ni ukubera ko wemereye Buhari agategeka Nigeria igihe kirekire, kuko ibibazo byose turimo kunyuramo byatewe n’akajagari yasize.”

Arongera ati: “Warakoze cyane guhagarika ibibazo byari biri mu ivunjisha byari byarahombeje benshi muri twe no kugabanya igiciro cya lisansi. Noneho, komeza uduhe politiki nziza izamura imibereho yacu.”

Seyi avuga ko Tinubu adakwiye gukangwa n’ababashuka bakanatera inkunga urubyiruko ngo rwigaragarambye, ko ahubwo akwiye kuganira n’urubyiruko bakarushaho kumva uruhare rwabo mu kwiyubakira Igihugu.

Ibyamamare bitandukanye n’abaturage muri rusange bamaze iminsi binubira ibibazo by’ihungabana ry’ubukungu n’izamuka rya hato na hato ry’ibiciro bya lisansi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa