skol

Umunye-Congo Denis Mukwege mu bakandida bashobora guhatana na Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF

Yanditswe: Monday 02, Feb 2026

featured-image

Umunye-Congo wegukanye igihembo cyitiriwe Nobel mu 2018, Dr. Denis Mukwege, ashobora kuzahatanira n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo umwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango OIF uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa.

Nyuma y’aho mu kwezi gushize u Rwanda rwemeje ko ruzatanga Mushikiwabo kugira ngo ahatanira manda ya gatatu kuri uyu mwanya, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyize imbaraga mu gushaka uzahatana na we.

Mu bo Guverinoma ya RDC yatekerejeho mbere harimo Isidore Kwandja Ngembo wabaye mu ndorerezi za OIF zakurikiranye amatora mu bihugu bitandukanye, akanategura imikino y’ibihugu bigize uyu muryango yabereye i Kinshasa mu 2023.

Nyuma y’aho tariki ya 30 Mutarama 2026 Guverinoma ya RDC ifashe icyemezo kidasubirwaho cyo gutanga umukandida, hamenyekanye andi mazina abiri y’abashobora kuzavamo uzahatana na Mushikiwabo.

Dr. Mukwege washinze ibitaro bya Panzi i Bukavu, ni we uri kuvugwa cyane, hashingiwe ahanini ku buryo amenyerewe ku ruhando mpuzamahanga, abikesha ibikorwa byo kwita ku bagore bahohoterwa mu gihe cy’intambara.

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko nubwo uyu muganga atavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi mu bihe bibanziriza amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu mpera za 2023, bombi bavugana kandi ko bahuriye i New York muri Nzeri 2025.

Undi uri gutekerezwaho ni Freddy Matungulu wabaye Minisitiri w’Imari kuva mu 2001 kugeza mu 2003, akanakora mu Kigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD).
Leta ya RDC yagaragaje kenshi ko itishimiye kubona Umunyarwandakazi ayobora OIF, igaragaza ko ikwiye uyu mwanya bitewe n’uko iki gihugu ari cyo gifite abantu benshi bavuga Igifaransa, bagera kuri 50%.

Inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma ya OIF izabere mu Mujyi wa Phnom Penh muri Cambodge kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 16 Ugushyingo 2026 ni yo izatorerwamo Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa