skol
fortebet

Umunyekongo aricuza guhungira muri Israel

Yanditswe: Wednesday 18, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Tonto Kapula w’imyaka 40 y’amavuko, ni Umunyekongo wahunze iwabo, ahungira muri Israel mu myaka 9 ishize, kubera ibibazo by’umutekano muke byakomeje kuburirwa umuti mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, RDC.

Sponsored Ad

Umugore we n’abana babo bane, bahisemo guhungira muri Israel mu Mujyi wa Bat Yam uri mu bilometero 10 uvuye i Tel Aviv.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, yagaragaje ko yicuza kuba yarahungiye muri Israel nyuma yo kwisanga mu ntambara iruta iyo yahunze muri Kongo.

Yagize ati: “Wisanga wahunze intambara, maze ukisanga mu yindi nini kurushaho. Aka kanya mbonye amahirwe yo kujya ahandi hantu, yahita aba amahitamo yanjye ya mbere.”

Yavuze ko Umujyi wa Tel Aviv warashweho ibisasu bya Iran, byishe abantu benshi. Israel na Iran bimaze iminsi birimo kurasanaho ibisasu. Israel ni yo yatangiye kurasa, Iran na yo irasubiza.

Kapula akomeza agira ati: “Umujyi wacu warashweho mbere y’ejo, iInzu 79 zirasenyuka. Nzi abantu benshi hano inzu zabo zarashweho ibisasu.”

Avuga ko babona ubutumwa buburira kuri telefoni ko mu munota umwe, ibiri cyangwa itatu haba igitero. Ati: “Buri kanya rero twirukira mu bwihisho. Akenshi biba nijoro bityo rero buri joro uba uri hanze, nta kuryama.”

Umuryango wa Tonton Kapula wagowe no gusobanurira abana be ibirimo kuba ariko mu kubamara ubwoba, akabereka ko ibiba ari ibisanzwe.

Ati: “Ibyari bikomeye cyane ni ugusobanurira abana banjye ko ibi ari ibisanzwe, ko bagomba kumva ibirimo kuba hano.”

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko urugamba Israel iri kurwana rugamije guhagarika umugambi wo gukora intwaro za kirimbuzi, gusenya ubushobozi bwo gukora ibisasu bya missile no guhagarika iterabwoba.

Yavuze ati: “Tuzakora ibishoboka byose ngo tugere kuri izi ntego kandi turi gufatanya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Abaturage bamwe muri Iraq bigabije imihanda y’umurwa Mukuru Bagdad bamagana ibitero bya Israel.

Al Jazeera yatangaje ko bamwe mu bashinzwe umutekano muri Iran batangaje ko bashobora kwemera inzira y’ibiganiro mu gihe Israel yahagarika kurenga umurongo utukura.

Inzego z’umutekano za Iran zatangaje ko ibitero bya Israel bitageze ku ntego zabyo neza, ndetse mu gihe Amerika yakwinjira muri iyi ntambara byatuma akarere kose kisanga mu ntambara.

Gusa Alon Pinkas wabaye umudipolomate wa Israel, uyu munsi akaba ari umusesenguzi, yavuze ko kugira ngo Israel igere ku ntego zayo ari uko yasenya ahakorerwa intwaro za nucléaire hazwi nka Fordow.

Yahamije ko kugira ngo Israel ibashe gusenya ibikorwaremezo bya Iran ikoresha ikora intwaro za kirimbuzi na za missiles byasaba ubushobozi bw’igisirikare cya Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa