skol

Umunyemari Aliko Dangote ari mu Rwanda

Yanditswe: Sunday 16, Nov 2025

featured-image

Umunyemari wo muri Nigeria, Aliko Dangote ari mu Rwanda, aho yitabiriye umwiherero uzwi nka ‘African Renaissance Retreat’, uhuza abashoramari n’abanyepolitike bakomeye muri Afurika.

African Renaissance Retreat yatangijwe ku bufatanye na Perezida Paul Kagame na Aliko Dangote, ihuza abo mu nzego zitandukanye zaba iz’ubucuruzi, politike, abafata ibyemezo n’abandi bahanga batandukanye.

Uyu mwiherero uri kuba ku nshuro ya kabiri, watangiye ku wa 14-16 Ugushyingo 2025, muri The Pinnacle Hotel.

Ni umwiherero ugamije kurebera hamwe uko amateka mabi ya Afurika yahinduka binyuze mu kwitekerezaho, gufatanya no gushyira imbere ibitekerezo bifatika bishingiye k’uko ahazaza h’uyu mugabane hagomba kugirwamo uruhare n’Abanyafurika ubwabo.

Umwiherero w’uyu mwaka wibanze ku biganiro bifite intego n’ibikorwa bifatika, bigamije gukemura ibibazo by’ingenzi Afurika ihanganye na byo muri iki gihe, birimo ibibangamira gahunda y’iterambere rirambye, ibijyanye n’ishoramari, ihangwa ry’ibishya n’ubukungu budaheza.

Ku munsi wo gutangiza ibikorwa, Aliko Dangote yagejeje ijambo ry’ikaze, ku bitabiriye. Yavuze ko “Dukeneye abayobozi bafite intego. Niba tutabagize nta kintu na kimwe twaba tugiye kubaka.”

Habaye kandi ibiganiro bitandukanye birimo nk’icyahuje Ellen Johnson Sirleaf wayoboye Liberia kuva 2006 kugeza 2018 na Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria kuva mu 1976 kugeza mu 1979 mo kuva mu 1999 kugeza mu 2007.

Ku munsi wa kabiri, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, Jean-Guy Afrika yagejeje ku bitabiriye uburyo u Rwanda rukomeje kwiteza imbere mu nzego zinyuranye.

Ni gahunda yakurikiwe n’ibindi biganiro bitandukanye bigamije guhindura ibitekerezo mo ibikorwa bifatika byungukira umugabane.

Umunsi wa kabiri wasojwe n’ikiganiro cyahuriyemo Hailemariam Desalegn wayoboye Ethiopia nka Minisitiri w’Intebe kuva mu 2012 kugeza mu 2018 na Thabo Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo kuva mu 1999 kugeza mu 2008.

Dr. James Mwangi uyobora Equity Bank Group na we yitabiriye uyu mwiherero. Yagize ati “Mu gihe tudashoye mu mirimo itanditse ngo tuyigire iyanditse tuzagira ibibazo. Dukeneye Afurika yumva aho twavuye n’aho tugana.”

Kuri iki Cyumweru hari hateganyijwe ikiganiro cya Perezida Kagame na Aliko Dangote, kigaruka ku iterambere ry’ubukungu bwa Afurika, guteza imbere inganda n’ibindi bitadukanye bigira uruhare mu kugeza impinduka nziza ku Banyafurika.

Muri Nyakanga 2025, ubwo bombi bahuriraga mu gikorwa cyo gutaha inyubako yagenewe ibikorwa by’imyidagaduro n’imikino izwi nka Zaria Court, Perezida Paul Kagame yashimye Aliko Dangote, kubera imbaraga akomeje gushyira mu guharanira iterambere ry’Umugabane wa Afurika.

Yagize ati "Bamwe muri twe twishimira gukorana na we n’abandi bayobozi, hari inama bakoreye hano i Kigali, hari n’izindi nama nyinshi zizaba, wakoze cyane Alhaji Aliko Dangote ku bw’ibyo."

Yakomeje avuga ko kimwe mu byo ashima ari igitekerezo cya ‘Africa Renaissance’ cyangwa ‘African Renaissance’ cyongerewe imbaraga n’uyu mukire, agamije guharanira iterambere rya Afurika.

Iki gitekerezo si gishya kuko cyavutse hagati mu kinyejana cya 20 bigizwemo uruhare n’umuhanga mu mateka ukomoka muri Sénégal, Cheikh Anta Diop nyuma kiza kwamamazwa cyane na Thabo Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo.

Ni igitekerezo cyagutse kigamije guhindura amateka y’Umugabane wa Afurika ukaba ahantu hari iterambere, imibereho myiza, aho kumenyekana nk’ahantu haba urugomo, ruswa n’ubukene.

Kuri ubu Dangote yihaye intego yo kubyutsa iki gitekerezo.

Umunyemari wo muri Nigeria, Aliko Dangote, ari mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa