Geoffrey Wall wahoze ari umupilote wa Sosiyete ya Canada ikora ubwikorezi bwo mu kirere, Air Canada, yatawe muri yombi ashinjwa kumara imyaka 17 atwara indege nyamara nta byangombwa afite bibimwemerera.
Amakuru yashyizwe hanze na Al Jazeera avuga ko Wall yatawe muri yombi ku wa 9 Kamena 2026. Yafatiwe mu gace ka Peel muri Ontario.
Inyandiko za polisi zigaragaza ko kuva mu 2009 kugeza mu 2025 ubwo yajyaga mu kiruhuko cy’izabukuru, Wall yakoze ingendo z’indege 900 zaba iz’imbere muri Canada ndetse no hanze yayo. Ibi byose ngo yabikoze nta byangombwa afite bimwemerera gutwara indege.
Bivugwa ko kugira ngo Wall ahabawe akazi yerekanye ibyangombwa by’impimbano bimwemerera gutwara indege, bitangwa n’urwego rubifitiye ububasha.
Aya manyanga yakozwe na Wall yatahuwe nyuma y’amezi ane akorwaho iperereza.
Ibyaha Wall akurikiranyweho bifitanye isano no gukoresha impapuro mpimbano, ndetse no kwiyitirira icyo atari cyo.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *