Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zahannye umupolisi ukomeye muri Polisi ya Tanzania, ACP Faustine Jackson Mafwele, imushinja kugira uruhare rukomeye mu gutoteza impirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Muri Gicurasi 2025, impirimbanyi zirimo Umunya-Uganda Agather Atuhaire n’Umunya-Kenya Boniface Mwangi zagiye mu rubanza rw’umunyapolitiki Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania wari umaze iminsi afunzwe.
Mwangi na Atuhaire bageze muri Tanzania, batawe muri yombi hashingiwe ku itegeko bivugwa ko ryatanzwe na ACP Mafwele. Bavuga ko aho bari bafungiwe, batotejwe iminsi yose bahamaze.
Uyu Munya-Kenya yasobanuye ko yambuwe imyenda yari yambaye, amanikwa acurambye, akubitwa ibirenge kandi ngo yanakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Atuhaire avuga ko yafashwe ku ngufu mu gihe yari afunzwe.
Polisi ya Tanzania yari yahakanye ibyavuzwe n’izi mpirimbanyi, cyane cyane ku itoteza, igaragaza ko ibyo byari ibitekerezo byabo n’amagambo adafite icyo ashingiyeho.
Ku wa 21 Gicurasi 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, yatangaje ko Atuhaire na Mwangi batotejwe, banakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ibi bihano bivuga ko ACP Mafwele atemerewe kwinjira ku butaka bwa Amerika kandi ko imitungo yose yaba afite muri Amerika yafatiriwe guhera ku wa 21 Gicurasi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *