skol
fortebet

Umupolisi wa kabiri wa Kenya amaze kwicwa n’ibyigomeke byo muri Haiti

Yanditswe: Friday 28, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umukozi w’ingabo z’amahanga zoherejwe muri Haiti kurwanya imitwe yitwaje intwaro, Bénédict Kabirou yapfiriye mu gico cyari cyatezwe n’agatsiko mu gace ka Artibonite mu ntangiriro z’icyumweru. Ni umupolisi wa kabiri wa Kenya wishwe muri iki gihugu mu gihe cy’ibyumweru bitandatu.

Sponsored Ad

Aka gatsiko k’ibyigomeke byo muri Haiti kari kateguye gahunda zose: bari bazi ko abapolisi bo muri Haiti bari gukora amarondo mu modoka y’umutamenwa iremereye kandi igoye kuyobora, bacukura imyobo, bahisha aho banyuze, maze imodoka ya polisi itambutse, ihera mu gace k’ubuhinzi nk’uko bitangazwa na RFI.

Icyakora, uyu mutwe w’abagizi ba nabi ntabwo wahise ubagabo mu gitero icyo gihe: bahisemo gutegereza ko haza umusada w’abapolisi bo mu butumwa bw’ibihugu bishinzwe umutekano muri Haiti bayobowe na Kenya ngo bakurure iyo modoka na bo bisanga mu mutego. Nibwo bagabye igitero. Umupolisi wa Kenya, Benedict Kabirou, wafashwe n’isasu mu muhogo ntiyarokotse.

Umurambo we washinyaguriwe ku karubanda

Nyuma yo guhatirwa guhunga, bagenzi be bagasiga umurambo, abagizi ba nabi bahise bawufata bakora ibintu biteye ishozi, amashusho menshi akaba yarashyizwe ku mbuga nkoranyambaga. Aba berekana abagabo bakubita inshyi umurambo w’umupolisi inshuro nyinshi kandi baseka basaba Perezida wa Kenya, William Ruto, ingurane kugirango umunsi umwe bazongere kubona umurambo wa Bénédict Kabirou.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa