skol
fortebet

Umupolisi yatawe muri yombi kubera urupfu rwa Ojwang waguye mu kasho

Yanditswe: Friday 13, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Polisi ya Kenya yastangaje ko hari umupolisi watawe muri yombi akurikiranyweho urupfu rwa Albert Ojwang wapfiriye muri kasho ya polisi bigateza imyigaragambyo ikaze i Nairobi.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi ya Kenya, Michael Muchiri, yabwiye AFP ko hari umupolisi watawe muri yombi akurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa Albert Ojwang.

Gusa nta makuru arambuye yatanze kuri uyu mupolisi, kuko ngo ibye bikiri mu rwego rushinzwe iperereza.

Bwa mbere Polisi ya Kenya yari yavuze ko Albert Ojwang yishwe n’ibikomere yiteye binyuze mu guhonda umutwe ku byuma bya kasho ariko isuzumamurambo yakorewe rigaragaza ko ibyo bikomere bitari ku rwego rw’ibyo umuntu yakwitera.

Nyuma y’imyigaragambyo yari imaze iminsi muri kenya yamagana ubu bwicanyi, Perezida wa Kenya, William Ruto yatangaje ko Albert Ojwang yishwe n’umupolisi.

Abigaragambya bamaze iminsi basaba ko Umuyobozi wa Polisi Wungirije, Eliud Lagat, akwiye kwegura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa