skol

Umurambo w’umugabo wasanzwe muri piscine ya hoteli

Yanditswe: Friday 16, Jan 2026

featured-image

I Nyanza, umusekirite wa hoteli yitwa Urubuto yahoze yitwa Dayenu Hoteli yapfiriye muri piscine ubwo yarimo yoga.

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 16 Mutarama, 2026 Umunyamakuru wa UMUSEKE yageze kuri Hoteli yitwa Urubuto iri mu mujyi rwa gati wa Nyanza, mu mudugudu wa Gakenkeri A, mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana aho biriya byabereye.

Byagaragaraga ko muri iriya hoteli habaye ikintu kidasanzwe.

Bamwe mu bakozi ba Hoteli bavuga ko hari abanze kuza mu kazi batinya gufungwa, harimo Manager wari wakoze amanywa, na we yabahamagaraga buri kanya abasaba kuza mu kazi.

Kuri Piscine ya hoteli hari ibirango by’uko itari gukora.

Mu bakozi bakoze n’ijoro, mu gitondo no amanywa nta n’umwe wari uhari, bamwe bari batashye abandi bafunzwe, abandi bacitse inzego z’umutekano.

Nta mukozi w’iyi hoteli wemeye kuvugisha UMUSEKE, bavugaga ko babikoze bakwirukanwa mu kazi.

Amakuru yizewe ahari ni uko ahagana saa moya z’umugoroba wa taliki ya 15 Mutarama, 2026 umusekirite w’iriya hoteli yitwa Urubuto wari wakoze ijoro, yagiye mu kazi yambara imyenda asimburana na mugenzi we.

Hashize akanya ajya koga muri piscine dore ko iriya hoteli isanzwe yorohereza abakozi kuko, abahakora bogera ubuntu, nibwo uriya yagiyemo ariko ararohama arapfa.

Nyakwigendera yari mu kigero cy’imyaka 45 yitwa NZABIHIMANA Charles yari yubatse afite umugore n’abana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yabwiye UMUSEKE ko bakimenya aya makuru bihutiye kujya ahabereye ibyago bari kumwe n’Ubugenzacyaha, hatangira iperereza.

Yavuze ko iperereza rikomeje, ndetse hafunzwe umugore n’umugabo, n’abandi bakozi b’iriya hoteli.

Amakuru yamenyekanye ni uko umugore n’umugabo bafunzwe nibo bari nyiri iriya hoteli, gusa hari abandi bakozi bari kubazwa ibyur’urupfu bahise bacika inzego z’umutekano.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Si ubwa mbere piscine y’iriya hoteli ipfiriyemo umuntu, kuko mu mwaka wa 2017 hapfiriyemo abanyeshuri babiri barimo boga. Bari abanyeshuri biga ku ishuri riherereye i Nyanza ryitwa IGIHOZO Saint Peter secondary School.

Polisi irasaba abafite amahoteli by’umwihariko, afite piscine gucunga umutekano w’abantu bogeramo kugira ngo ntihagire uburiramo ubuzima, cyangwa ngo agiriremo ikindi kibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa