skol
fortebet

Umurambo w’umuntu wasanzwe mu kibuga cy’indege cya Entebbe

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Wednesday 11, Feb 2026

Umurambo w'umuntu wasanzwe mu kibuga cy'indege cya Entebbe

Sponsored Ad

skol

Umurambo w’umugabo bigaragara ko yahiye mbere yo gupfa, wasanzwe muri umwe mu mihanda y’indege (runway), ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe muri Uganda.

Uyu murambo wagaragaye ku wa Mbere tariki 6 Gashyantare 2026, mu muhanda w’indege uzwi nka ‘Apron 1’ nk’uko Chimpreports yabitangaje.

Urupfu rw’uyu mugabo utasanganwe icyangombwa na kimwe rukomeje kuba urujijo, kuko aho umurambo we wasanzwe, ni ahantu bitorohera umuntu wese kugera.

Wagaragaye nyuma y’amasaha make bitangajwe ko polisi iri gukora igenzura rikomeye kuko yari yakiriye amakuru ko hari umuntu winjiye aho atagomba kugera.

Kugeza ubu icyateye urupfu ntikiramenyekana, gusa bikekwa ko ashobora kuba yagonzwe n’indege kuko umurambo wasanganywe ibikomere bikabije by’ubushye mu maso no ku nda.

Uyu murambo wahise ujyanwa ku bitaro bya Mulago kugira ngo ukorerwe isuzuma ngo hamenyekane icyateye urupfu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa