skol
fortebet

Umuramyi Vestine yatangaje itariki y’ubukwe bwe

Yanditswe: Monday 05, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuramyi Ishimwe Vestine wamenyekaniye mu itsinda rya Veatine na Dorcas, yatangaje igihe azakorera ubukwe n’umugabo we Idrisa Ouedraogo baherutse gusezeranira imbere mategeko.

Sponsored Ad

Yabitangaje yifashishije imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 4 Gicurasi 2025.

Nyuma yo kugaragaza ko azashyingiranwa n’uwo yihebeye tariki 05 Nyakanga 2025, Vestine yahise ataka Idrissa Ouedraogo avuga ko arenze kuba ari umugabo we.

Yanditse ati: “Si umugabo wanjye gusa, ahubwo ni urugo rwanjye akaba n’uburuhukiro/umwanya nduhukiramo.”

Vestine atangaje ibi nyuma y’iminsi mike yongeye izina ry’umukunzi we ku mazina asanzwe akoresha ku mbuga nkoranyambaga.

Ishimwe Vestine yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ouedraogo Idrissa ukomoka muri Burkina Faso ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama 2025 mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa