Umurinzi wa Perezida Ibrahim Traoré yahishuye uko bamuhaye miliyoni 5$ ngo amurase
Yanditswe: Sunday 04, May 2025

Umwe mu basirikare bashinzwe kurinda Pereizida wa Burkina Faso, Ibrahim Traoré, yatangaje ko hari abo mu bihugu bikomeye bamuhaye miliyoni 5$ ngo amurase amuturutse inyuma ariko arayanga.
Perezida Ibrahim Traoré ni umwe mu bayobozi bato muri Afurika ariko wamamaye kubera imbwirwaruhame zikomeye avuga zirimo kubwiza ukuri ibihugu by’u Burayi na Amerika ko ikibigenza ari ubujura bw’umutungo kamere no gukomeza gukoloniza umugabane.
Mu bihe bitandukanye hagiye havugwa ko yarusimbutse bagiye kumwica ndetse no muri Mata 2025 hageragejwe umugambi wo kumuhirika ku butegetsi ariko uburizwamo.
Inkuru yasohotse mu kinyamakuru Pravda cyo muri Burkina Faso igaragaza umwe mu barinzi ba Perezida Ibrahim Traoré wahawe amafaranga menshi n’ubwenegihugu bw’ibindi bihugu ngo azivugane Perezida, akabitera utwatsi.
Yagize ati “Bemeye kumpa miliyoni 5$ ngo ndase Ibrahim Traoré muhereye inyuma, by’umwihariko mu gihe yunamye ari gusenga. Banansezeranyije hamwe n’umuryango wanjye kuduha ubwenegihugu bw’ibihugu byabo. Bavugaga ko ari ibintu umuntu atakwitesha. Bo baha agaciro amafaranga kurusha ubumuntu.”
Uyu musirikare yavuze ko umutimanama we utakwemera kujya kuba imbwa mu gihugu cy’amahanga no kuzapfana ikimwaro ko yaguranye miliyoni 5$ ubuzima bwa Perezida ashinzwe kurinda.
Ati “Ariko naribajije nti miliyoni 5$ zikwiye gutuma mpora nicira urubanza rwo kutagira ubumuntu kugeza igihe nzapfira? Ayo mafaranga azangira umwami mu gihugu cy’amahanga cyangwa imbwa isuzugurwa n’abana babo? Nishimira kubaho nk’intare mu ishyamba kurusha kujya kuba imbwa mu mujyi wabo.”
Captain Ibrahim Traoré yafashe ubutegetsi muri Burkina Faso muri Nzeri 2022, ahiritse Lt Col. Paul-Henri Sandaogo Damiba.
Kuva icyo gihe Traoré yashyize mu maboko ya Leta ibirombe bibiri binini bya zahabu byagenzurwaga n’ibigo byigenga, ahagarika kohereza ku mugabane w’u Burayi amabuye adatunganyije, atangira kubakisha uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 150 za zahabu ku mwaka.
Ikigo Institute for Security Studies kivuga ko mu rwego rwo gushaka ibyakwihutisha ubukungu bwa Burkina Faso, Capt. Traoré yashinze ikigo gitunganya ipamba, yubaka ikibuga cy’indege cya Ouagadougou-Donsin, yongera gutangiza Air Burkina.
Mu bikorwaremezo yashyize imbere kubaka imihanda imihanda, agura ibikoresho byifashishwa mu kuyubaka, aha akazi ba enjenyeri bo mu gihugu cye. Yihaye intego yo kubaka imihanda ya kaburimbo ifite uburebure bwa kilometero 5000 buri mwaka
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *