skol
fortebet

Umuriro watse hagati y’u Burusiya n’u Bwongereza

Yanditswe: Friday 06, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ambasaderi w’u Burusiya mu Bwongereza yashinje iki gihugu uruhare mu bitero bya drones Ukraine iherutse kugaba ku ndege z’intambara z’u Burusiya.

Sponsored Ad

Yavuze ko ibi bitero n’ibikorwa by’u Bwongereza, bishobora kuba imbarutso y’intambara ya Gatatu y’Isi.

Ambasaderi Andrei Kelin yaburiye Ukraine ko ‘iri gukongeza amakimbirane ku buryo atutumba kurushaho”, avuga ko ubutegetsi bwa Kyiv bugomba kwitwararika “ntibutume ibintu bigera ku ntambara ya Gatatu y’Isi”.

Ati “Ibi ni ibintu bibi udashobora gutekereza.”

Drones zirenga ijana za Ukraine zagabye ibitero mu Burusiya mu mpera z’icyumweru, zisenya indege z’intambara zirenga 40 mu gitero Perezida Volodymyr Zelenskyy yavuze ko “nta kabuza kizandikwa mu bitabo by’amateka.”

Kelin yashinje u Bwongereza ubwo yavugaga ko Ukraine itashoboraga kugaba ibyo bitero idafashijwe.
Ati "Ubwoko bw’ibi bitero busaba ikoranabuhanga rihanitse cyane, harimo n’ibyitwa ‘geospaced data’, bishobora gutangwa gusa n’ababifite. Abo ni i Londres n’i Washington."

"Ntabwo nibaza Amerika ibifitemo uruhare, kuko Perezida Trump yabihakanye neza, ariko i Londres ntabwo barabihakana."
Ambasaderi w’u Burusiya mu Bwongereza, Andrei Kelin, yashimangiye uruhande rw’ubutegetsi bwa Londres mu gushaka gushoza intambara ya gatatu y’Isi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa