Umuryango w’Abibumbye uremeza ko nyuma y’ifatwa rya Goma hatahiwe Bukavu
Yanditswe: Sunday 02, Feb 2025

Jean Pierre Lacroix ukuriye ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu Muryango w’Abibumbye, aremeza ko inyeshyamba za M23 zigenda zerekeza mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu Mujyi wa Bukavu, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Epfonyuma yo kwigarurira Umujyi wa Goma mu mpera z’ukwezi gushize.
Avugana n’abanyamakuru kuwa Gatanu, uyu muyobozi yavuze ko hari ikibuga cy’indege hafi y’aho y’inyeshyamba za M23 ziri, kandi ko nibaramuka bafashe icyo kibuga cy’indege, nk’uko babigenje i Goma, byaba ari indi “ntambwe ikomeye.”
Yagize ati: “Urabizi, ntabwo duhangayikishijwe gusa n’uburasirazuba bwa Repuburika ya Demokarasi ya Congo, ariko iyo urebye ibihe byahise, bimwe mu bintu nk’ibi bishobora guteza amakimbirane mu karere kose. Bityo, ni ngombwa cyane ko hakoreshwa ingufu zose za dipolomasi, mu kwirinda ko ibyo byaba”.
Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo inyeshyamba za M23 zafashe Umujyi wa Goma nyuma y’igihe zihanganye n’ihuriro ry’ingabo zishyigikiye leta zirimo FARDC, FDLR, Wazalendo, Ingabo za SADC zirimo iza Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania, Ingabo z’u Burundi ndetse n’abacanshuro b’uruhu rwera mu nkengero z’uyu mujyi.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu Muryango w’Abibumbye yahamagariye ibikorwa bya dipolomasi byihuse, mu rwego rwo guhagarika imirwano no kugera ku gisubizo cya politiki.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *