skol
fortebet

Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika wishimiye amasezerano ya Iran na Amerika

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Monday 15, Jun 2026

Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika wishimiye amasezerano ya Iran na Amerika

Sponsored Ad

skol

Perezida wa komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika yatangaje ko yakiriye neza amasezerano y’amahoro hagati ya Amerika na Iran yatangajwe uyu munsi n’impande zombi.

Mahmoud Ali Youssouf yavuze ko asaba impande zose “kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ryuzuye ry’ibyumvikanyweho” no gukomeza umuhate wo guteza imbere amahoro n’umutekano, n’ubufatanye mu burasirazuba bwo hagati no kure y’ako karere.

Afurika iri mu bice by’isi byagizweho ingaruka zikomeye kubera ifungwa ry’umuhora wa Hormuz ricamo ibigera kuri 20% by’ibitoro bicuruzwa ku isi.

Hejuru ya 70% by’ibitoro Afurika y’iburasirazuba n’amajyepfo ikura hanze biva mu burasirazuba bwo hagati nk’uko bivugwa n’ikigo Energy Connects.

Mu bihugu byo mu karere, nko mu Rwanda, ibiciro by’ibitoro byageze hejuru cyane bitigeze bigera mbere. Ibi byateye izamuka ry’ibiciro by’ibindi byangombwa nkenerwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa