skol
fortebet

Umusesenguzi mu bya Politike Victor Gao yemeje ko perezida Kagame ari umuyobozi mwiza mu Rwanda no muri Afrika yose

Yanditswe: Tuesday 20, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umusesenguzi mu bya Politike akaba na Visi Perezida w’Ikigo Center for China and Globalization, Victor Gao yatangaje ko Perezida Paul Kagame yarenze kuba umuyobozi mwiza w’u Rwanda, ahubwo ari umuyobozi mwiza no ku mugabane wa Afurika.

Sponsored Ad

Yabigarutseho mu Nama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika yabereye i Kigali ku wa 19-21 Gicurasi 2025.

Mu gufungura iyi nama Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikwiye kwishakamo ibisubizo by’umutekano wayo aho kuwurekera mu biganza by’abanyamahanga kuko mu myaka iyo mikorere yamaze nta musaruro yatanze.

Mu kiganiro Gao yarimo, kivuga ku guhamya umutekano wa Afurika, yavuze ko uko yabonye u Rwanda rumeze, bigaragaza ko Perezida Kagame ari umuyobozi mwiza muri Afurika yose.

Ati “Sintekereza ko Perezida Kagame ari umuyobozi mwiza mu Rwanda gusa ahubwo ni umuyobozi mwiza wa Afurika, kandi ni umuyobozi wubashywe kandi w’inararibonye mu Isi y’ubu.”

Gao yashimangiye ko Afurika ikeneye gukoresha ubumenyi n’ubushobozi bw’abaturage bayo ifata ibyemezo biyiganisha ku iterambere.

Uyu mugabo yavuze ko hari abo usanga bashaka guhatira Afurika guhitamo uwo bakorana hagati y’u Bushinwa na Amerika nyamara uyu mugabane ukwiye kureba ukora neza bagakorana.

Ati “Niba Amerika ikora ibizima kuki utakorana na yo cyangwa gukurikira umurongo wayo? Na ho se ni ba u Bushinwa bukora neza ni ukubera iki mudashaka gukorana na bwo? Ariko nanone niba Amerika iri gukora nabi ni ukubera iki uhitamo gukorana na yo cyangwa u Bushinwa bukora nabi?”

“Bivuze ko Abanyafurika bakeneye kwitekerereza bagafata icyemezo niba iki gihugu cyangwa kiriya kiri gukora neza cyangwa nabi. Ntihazagire igihugu kibahatiriza guhitamo ibintu bitajyanye n’inyungu zanyu.”

Dr Gao yavuze ko ari ubwa mbere ageze mu Rwanda ariko yabonye Kigali iri mu nzira nziza yo gutera imbere nk’uko n’u Bushinwa bwari buhagaze mu 1978 bwinjira mu mpinduramatwara y’ubukungu, bufungurira amarembo abashoramari mvamahanga ku buryo mu myaka 46 bwamaze kuba igihugu gifite ubukungu buhagaze neza.

Ati “Igitekerezo nshaka kuvuga aha ni uko niba u Bushinwa bushobora kubikora mu myaka 46 u Rwanda na Afurika bashobora kubigeraho mu myaka 40 iri imbere. Nimwigirire icyizere. U Bushinwa ni urugero rushobora kwiganwa n’Abanyarwanda n’Abanyafurika.”

Uyu mugabo yavuze ko umutekano wa Afurika ugomba gushingira ku mutekano w’imbere muri buri gihugu, guhozaho mu iterambere no kugirana imikoranire n’ibihugu bishobora gufasha ku gera ku ntego z’iterambere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa