skol
fortebet

Umushahara w’abajyanama ba Ruto wateje induru muri Kenya

Yanditswe: Thursday 15, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya bagaragaje ko batumva uburyo abajyanama ba Perezida William Ruto bahembwa miliyoni 1 y’Amashilingi (arenga miliyoni 11 Frw).

Sponsored Ad

Ni ingingo yagarutsweho ku wa 14 Gicurasi 2025 ubwo Umuyobozi ushinzwe imari mu biro bya Perezida wa Kenya, Katoo Ole Metito, yitabaga komisiyo ishinzwe imiyoborere n’umutekano w’imbere mu gihugu, mu Nteko Ishinga Amategeko.

Depite Fred Kapondi uri muri iyi Komisiyo yabajije Katoo Ole Metito umubare w’abajyanama Perezida Ruto afite n’amafaranga bahembwa.

Ati “Uyu mubare w’abajyanama ni munini cyane, ni benshi, ni byiza ko wasobanurira iyi Komisiyo ingano y’amafaranga buri umwe ahembwa.”

Mu gusubiza, Metito yavuze ko “Ikigereranyo (cy’amafaranga bahembwa) ni uko bamwe bari ku rwego rwa Minisitiri, abandi bakaba ku rwego rw’abanyamabanga ba leta.”

Umushahara wa Minisitiri muri Kenya ni ibihumbi 594 by’Amashilingi, ariko washyiraho n’ibindi byose ahabwa bikagera kuri miliyoni imwe y’Amashilingi.

Umunyamabanga wa Leta we ahembwa ibihumbi 491 by’Amashilingi, washyiraho n’ibindi ahabwa nawe akenda kugera kuri miliyoni imwe y’amashilingi.

Metito akimara kuvuga amafaranga abajyanama ba Perezida Ruto bahembwa, abagize Inteko Ishinga Amategeko bateye hejuru, bavuga ko batumva uburyo aka kayabo kagenda ku bantu rimwe na rimwe usanga baba barananzwe muri Guverinoma.

Buri mwaka abajyanama ba Perezida muri Kenya batangwaho miliyari imwe y’Amashilingi.

Biteganyijwe ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ibiro bya Perezida William Ruto bizakoresha miliyari 8 z’Amashilingi.

Umushahara w’abajyanama ba Ruto wateje induru muri Kenya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa