Umushinga urwanya ubukene, Give Directly ugiye guha Abanyarwanda Miliyari 218 Frw
Yanditswe: Tuesday 24, Feb 2026
U Rwanda na Give Directly uyu munsi basinyanye amasezerano y’imyaka itanu agamije kwihutisha gahunda zo kurwanya ubukene (Poverty Acceleration Co-Financing Basket Fund Framework Agreement).
Give directly ni umuryango mpuzamahanga utari uwa leta (NGO) ufasha imiryango ikennye mu Rwanda binyuze mu kubaha amafaranga mu buryo butaziguye (cash transfers) kugira ngo biteze imbere
Ubu bufatanye muri iyo myaka buzarushaho gushyira mu bikorwa bigamije gufasha abaturage kuva mu bukene binyuze muri gahunda zishyirwa mu bikorwa ku rwego rw’Uturere no muri gahunda zo kuzamura imibereho y’abaturage hifashishijwe inkunga y’amafaranga bahabwa mu buryo butaziguye (cash-based graduation).
Aya masezerano ahuriweho n’impande zombi afite intego yo gukusanya arenga Miliyoni 150 z’Amadolari y’Amerika mu gihe cy’imyaka itanu, mu ntumbero yo kugabanya ubukene ku kigero cya 25% mu Turere dutanu dufite umubare munini w’abaturage bakennye, bijyanye na gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo kwihutisha iterambere #NST2.
Kuva mu 2016, give directly imaze gutanga inkunga isaga miliyari 63 Frw ku ngo zisaga 147,000 mu Turere 17 tw’u Rwanda, bafatanyije na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.
Uyu muryango uha abaturage amafaranga binyuze kuri telefone (Mobile Money) badaciye mu zindi nzira, kugira ngo bayakoreshe mu mishinga y’iterambere nko kugura amatungo, ubucuruzi, cyangwa kuvugurura amazu.
Ufatanya na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gukura abaturage mu bukene bukabije, by’umwihariko mu Ntara zitandukanye. Mu 2016, abagera kuri 98% by’abahawe inkunga bayishoye mu mishinga ifatika aho intego nyamukuru ari ugufasha imiryango ikennye kwikura mu bukene no kwiteza imbere.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *