skol

Umushinga w’indangamuntu koranabuhanga uzatwara arenga miliyari 100 Frw

Yanditswe: Tuesday 28, Oct 2025

featured-image

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangaje ko Umushinga w’indangamuntu koranabuhanga uzarangira utwaye miliyoni 70$ (arenga miliyari 101 Frw).

Yashimangiye ko ayo mafaranga adahagije “kugira ngo tugere ku byo dushaka gukora ubu”, ahubwo ko kugira ngo umushinga urangire wose hakenewe “asaga miliyoni 70$ (arenga miliyari 1001 Frw.”

Mu kiganiro na RBA yagize ati “Impamvu ni uko hari ukubaka sisitemu no kuvugurura serivisi zari zisanzwe zihabwa abaturage zishingiye ku ndangamuntu, kugira ngo zitangire zikoreshe indangamuntu koranabuhanga. Hari na bya bikoresho byifashishwa kugira ngo umuntu ahabwe serivisi zishingiye ku ndangamuntu koranabuhanga.”

Icyakora u Rwanda rugenda rubona abaterankunga batandukanye bari kurufasha muri uru rugendo ariko n’igihugu ubwacyo na cyo kiri gushyiraho akarwo kugira ngo wose urangire.

Mu mwaka wa 2024/2025 uyu mushinga wari wagenewe ingengo y’imari ingana na 5.397.688.170 Frw. Muri 2025/2026 wagenewe ingengo y’imari y’angana na 12.265.253.074 Frw.

Ni indangamuntu ubusanzwe yahabwaga Umunyarwanda wujuje imyaka 16 kuzamura, abanyamahanga baba mu Rwanda n’impunzi.

Kuri ubu izahabwa Abanyarwanda, abanyamahanga batuye mu Rwanda, impunzi, abasaba ubuhungiro, abana batoraguwe, abanyamahanga baba mu Rwanda ku gihe gitoya (mu gihe bakeneye serivisi), abimukira n’abadafite ubwenegihugu baba mu Rwanda.

Minisitiri Ingabire ati “Twari dufite umubare w’abo bantu ariko kuko badafite ikibaranga ugasanga na za serivisi z’ibanze zigera ku Munyarwanda cyangwa umunyamahanga uri mu Rwanda ataramugeraho [...] bizoroshya na serivisi. Kuko indangamuntu koranabuhanga izaba ifite amakuru yawe yose, uzaba ushobora gufunguza konti ya banki bidasabye kujyayo.”

Ni indangamuntu umuntu azaba ashobora guhabwa ikarita yayo nk’uko bisanzwe, indi iri mu buryo bwa QR Code ku buryo wayigendana muri telefoni cyangwa mudasobwa ndetse no guhabwa nimero izwi nka ‘token’ ushobora gukoreshwa mu kubona amakuru yawe, itandukanye na nimero y’indangamuntu.

Bitandukanye na mbere, ntibizaba bikiri ngombwa ko umuntu agendana indangamuntu agiye gusaba serivisi.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu [NIDA], giherutse gutangaza ko muri gahunda izwi nka ‘pre-enrollment platform’ yo kwemeza umwirondoro w’Abaturarwanda usanzwe mu irangamimerere no gukosora ku bafite amakosa muri sisitemu y’indangamuntu nka kimwe mu bibanziriza indangamuntu koranabuhanga hamaze kwiyandikisha abantu barenga 3300.

Icyo gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro ku wa 7 Kanama 2025 mu Imurikagurisha Mpuzamahanga rya Kigali ndetse bikomereza no mu Itorero Indangamirwa.

Ni cyo kibanziriza icyo gutanga indangamuntu y’ikoranabuhanga ku baturage.

Kigiye gukomereza mu gihugu hose. Hagiye guhererwa ku turere twa Huye, Gisagana na Nyanza two mu Ntara y’Amajyepfo, aho abaturage bazafashwa gukosoza imyirondoro yabo, bagatanga ibimenyetso ndangamiterere, n’ibindi.

Muri buri murenge hashyizwemo site ebyiri. Bizaba bikorwa n’abahuguwe neza hirindwa amakosa atandukanye.

Mu bimenyetso bizatangwa harimo ndangamimerere, birimo imboni, intoki zose, n’isura. Umunyarwanda n’umunyamahanga wese yemerewe iyo ndangamuntu koranabuhanga.

Kuva ku mwana ukivuka kugeza ku myaka itanu, uwo azajya ahabwa indangamuntu iriho ifoto gusa kuko ibimenyetso ndangamiterere bigenda bihindagurika. Kuva ku myaka itanu kuzamura ni we uzaba yemerewe gutanga bya bimenyetso

Abarenga 1144 bamaze guhabwa amahugurwa yose asabwa kugira ngo bafashe abaturage gukosoza imyirondoro yabo no gutanga ibimenyetso ndangamiterere.

Abo ni na bo bagiye gufasha abaturage kuva kuri uyu wa 28 Ukwakira 2025 kugeza mu Ukuboza 2025. Biteganyijwe ko kuva muri Mutarama 2025 kugeza muri Gicurasi 2025 abahuguwe bazaba bageze ku bakozi 2500.

Minisitiri Ingabire ati “Kugeza mu Ukuboza turakorera uturere icyenda, utundi 21 tudukorere umwaka utaha kugeza muri Gicurasi 2025. Bivuze ko dukeneye guhugura abandi bakozi benshi kugira ngo bashobore kuba bagera mu tundi turere dusigaye tuzarangize ukwezi kwa Gicurasi twarangije gukusanya amakuru y’abantu mu gihugu cyose.”

Mu ndangamuntu hafatwaga amakuru akubiye mu byiciro (data set) 27 ariko ubu bwagizwe icyenda, hagamijwe kureba uburyo buhagije kugira ngo umwirondoro w’umuntu ube wuzuye.

Harimo amazina, ay’ababyeyi, email na nimero ya telefone ku babifite, aho umuntu atuye, aho yavukiye n’ibindi.

Muri Gicurasi 2025, u Rwanda ruzaba rubaye igihugu cya mbere muri Afurika rukoze indangamuntu koranabuhanga mu gihe cyateganyijwe kuko ibindi bihugu nubwo byatangiye mbere y’u Rwanda bikirimo kuyubaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa